skol
fortebet

Musa yagiye ahohotera umwana we w’umukobwa w’imyaka 9 buri uko umugore we yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 30 wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Musa Abubakar ari mu maboko ya polisi nyuma yo kwemera ko yahohoteye akaryamana n’umwna w’umukobwa w’imyaka 9 abereye se .

Sponsored Ad

Musa Abubakar yavuze ko ahohotera uyu mukobwa we ukiri muto igihe cyose umugore we yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina..

Musa ukekwaho icyaha, yabyemereye imbere y’ ishami rya Leta rishinzwe iperereza, avuga ko yishora mu iki gikorwa kibi cyo guhohotera umwana abereye se kubera ko umugore we ahora ataka akinubira umunaniro igihe cyose ashatse ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko uwo mwana w’umukobwa wahohotewe abitangaza, ngo papa we yatangiye kumuhohotera kuva afite imyaka 4 gusa, akabikora ngo yinjiza urutoki mu myanya ye y’ibanga.

Yavuze ko yatinye kubibwira nyina kuko ngo yakubiswe bikomeye bwa mbere yabimubwiye.

Yavuze ko kuri ubu yongeye kuvuga amahano akorerwa kubera ko nyina yabanje kumwizeza ko atazakubitwa.

Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi yo muri Rivers, Nnamdi Omoni, yemeje aya mahano yabaye kuri uyu mwana, avuga ko itegeko rizakurikizwa mu guhana uyu Musa ukekwaho icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa