skol
fortebet

Museveni yatangaje uko yavuganye n’Imana ikamutegeka kubabarira abarwanashyaka ba Obote

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yabwiye abapasiteri basaga ibihumbi 55 bahuriye mu nama kuwa 23 Nzeri uyu mwaka ahitwa Lugogo Cricket mu mujyi wa Kampla,ko yavuganye n’Imana ndetse ariyo yamutegetse kubabarira bamwe mu barwanashyaka ba Obote.

Sponsored Ad

Perezida Museveni yabwiye aba bapasiteri ko akunda gusenga ndetse yavuganye n’Imana ikamutegeka kubabarira uwari Minisitiri w’Umutekano muri Leta ya Obote, Chris Rwakasisi ndetse akaba yari umwe mu barwanashyaka bakomeye b’ishyaka rya Uganda People’s Congress [UPC] ryahoze ari irya Obote.

Yagize ati “Nkunda gusenga.Hari umugabo wahoze muri UPC,Rwakasisi.Yari yarakatiwe urwo gupfa,banzanira impapuro zo kumwica ngo nzisinye.Nahise njya mu biro byanjye bito,ndavuga nti “Mana yanjye nyobora”,hanyuma ijwi rirambwira ngo “murekure”.

Ntimukikorere imitwaro ibaremereye mushaka gukora ibintu mwenyine. Igihe ugeze mu bibazo, hamagara Imana, izagufasha.”

Aba bapasiteri bose bahuye na Museveni bari baturutse mu turere dutandukanye twa Uganda batumijwe na mugenzi wabo Pastor Robert Kayanja.

Rwakasisi na Brig. Ali Fadhul bahoze ari abayobozi ku ngoma ya Obote ndetse bakagira uruhare mu kubangamira ishyaka rya NRM rya perezida ngo ridafata ubutegetsi,barekuwe muri Mutarama 2009 nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri gereza ya Luzira Maximum Prison.

Ibitekerezo

  • Kimwe na Museveni,Pastors nabo babeshya abantu ko bavugana n’Imana.Impamvu babeshya abantu,ni ukugirango bemere ko "bakoreshwa n’Imana",noneho babarye amafaranga,binyuze ku Cyacumi.Nubwo Museveni avuga ko asenga Imana,Bible ivuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha nkuko Yohana 9:31 havuga.Imana yumva gusa umunyabyaha wihana.Ikindi kandi,Yesu yabujije abakristu b’ukuri kutivanga mu byisi,cyanecyane politike.Kubera ko muli Politike haberamo ibyaha byinshi:Kwica,gutonesha,gusahura umutungo w’igihugu,inzangano,etc...Urugero,nubwo president Nkurunziza avuga ko ari umurokore,niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu.

    Nibyiza ko agisha Imana inama
    Kandi ngukora neza kose kuva kumana

    Hanyuma twe Abanyarwanda. Yasubiye mu cyumba akaturekurira abana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa