skol
fortebet

Museveni yavuze ko ‘Ivunja rizahandurwa bitabaye ngombwa ko ikirenge gicika’

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda yagaragagaje ko ataramenya neza niba ibibazo by’ umutekano muke biri mu gihugu cye hari igihugu cy’ igituranyi cyibyihishe inyuma avuga nibimenyekana iki kibazo kizakemurwa.

Sponsored Ad

Umunyamakuru wabajije Perezida Museveni iki kibazo ntabwo yavuze izina ry’ igihugu na Museveni nta gihugu yavuze. Gusa Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko igihugu umunyamakuru yashatse gutunga urutoki ari ikimaze iminsi kitarebana neza na Uganda.

Perezida Museveni yagize ati “Tuzabimenya” niba icyo igihugu kirimo gushyigikira iterabwoba muri Uganda.

Avuga ikizakurikiraho icyo yagize ati “Ivunja rizahandurwa bitagombye guca ikirenge. Nirimara kuvamo ikirenge kizasigara ari kizima”
Museveni waganiraga n’ abanyamakuru muri Perezidanse kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko Uganda itazaterwa ubwoba n’ iyicwa ry’ abantu bakomeye muri Uganda ngo ‘ababikora bazafatwa bitabaye ngombwa ko imihanda ifungwa’.

Mu bantu baherutse kwicirwa muri Uganda barimo Mustafa Bahiga, Daktur Muwaya, Jowat Madangu, Yusuf Ssentamu, Kirya na Yunis Sentuga.

Abandi barimo Joan Kagezi; Major Mohammed Kiggundu; AIGP Felix Kaweesi; umunyemari Susan Magara, Col Abiriga na Mohamad Kirumira.

Ibitekerezo

  • Iyo ni somaliya ari kuvuga buriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa