skol
fortebet

Museveni yemeje ko nta mbabazi na nke azaha umuntu uzashaka gutera Uganda

Yanditswe: Saturday 30, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yabwiye abaturage ko ngo nta mbabazi na nke bazaha umuntu wese uzahirahira ashaka gutera igihugu cya Uganda amaze imyaka myinshi ayobora.

Sponsored Ad

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo kizaba gishinzwe kugenzura umutekano binyuze muri za kamera kuwa 29 Ugushyingo 2019,Museveni yabwiye abanya Uganda ko uwo ari we wese washaka gutera Uganda nta mbabazi azamugirira.

Yagize ati “Uri hafi yanjye ukumva ko wakwica, ugatoteza, ugafata ku ngufu umugore uri umurambo [ofudde]. Sinakugirira impuhwe.Niba ushaka gutera Uganda, wareba ahandi ubikorera."

Ubu butumwa bwa Museveni ntibureba gusa uwatera Uganda,ahubwo bureba nanone uwashaka guhohotera Umunya-Uganda cyangwa se Umunyafurika.

Ibitekerezo

  • Intambara z’iki gihe zitandukanye z’izabaga muli ISRAEL ya kera.Abami ba Israel barwaniraga Imana,yabasabye kwirukana mu gihugu cya Canaan abantu basengaga Ibigirwa-mana.Ni Imana yabasabye kuyirwanirira bakirukana abantu basengaga izindi mana.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18.Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Niyo wabendereza,bakurikiza itegeko Yesu yatanze muli Matayo 5,umurongo wa 44 hadusaba gukunda abanzi bacu.Iyo utarwanyije umwanzi wawe,arakwihorera.Urugero,mu ntambara ya 2 y’isi,Switzerland yanze kurwanya Abadage,Hitler ayicamo atarwanye.Muli Luka igice cya 21,imirongo ya 20 na 21,Yesu yabujije Abakristu kurwanya umwanzi,ahubwo abasaba guhungira mu misozi.Burya umukristu nyakuri,aba atandukanye n’abandi bantu mu bikorwa Imana itubuza:Kurwana,kwica,ruswa,amanyanga,ubusambanyi,etc…Umubwirwa nuko afatanya akazi gasanzwe no kujya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’Imana nkuko Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose. Nkuko Bible ivuga,Intwaro y’Umukristu ni Bible. Ayikoresha ajya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’Imana.Iyo umwendereje,araguhunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa