skol
fortebet

NASA yohereje icyogajuru Parker kizegera izuba cyane

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere, cyatangaje ko cyohereje icyogajuru kigamije kugera hafi cyane y’izuba hatari harigeze hagerwa mbere.

Sponsored Ad

Roketi itwaye iki cyogajuru cyitwa Parker yatumbagiye mu kirere ihagurukiye i Cape Canaveral muri leta ya Florida. Cyahagurutse ku isaha ya saa cyenda n’iminota 31 z’ijoro ku isaha yaho.

Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi wabanje, kugerageza kohereza iki cyogajuru bitari byakunze ubwo impururuza yatanzwe ku munota wa nyuma yatumye iki kigo kitubahiriza igihe cy’iminota 65 cyari kihaye y’uko ikirere kimeze yari myiza yo guhaguruka.

Byitezwe ko iki cyogajuru kizaba ari cyo kintu cya mbere gikozwe n’umuntu cyihuta cyane kurusha ibindi byose kibayeho mu mateka y’isi.
BBC yatangaje ko iki cyogajuru ari icya mbere cyitiriwe umuntu ukiriho - uyu akaba ari umuhanga mu bumenyi bw’ikirere Dogiteri Eugene Parker w’imyaka 91 y’amavuko. Mu mwaka wa 1958, ni we wavumbuye ko ku zuba hari umuyaga.

Arebaga iki cyogajuru yitiriwe ubwo cyafataga ikirere, Dogiteri Parker yagize ati: "Mbega ibintu byiza! Tugiye kugira ibyo twiga mu myaka myinshi iri imbere."

Byitezwe ko amakuru iki cyogajuru kizazana azafasha mu gusobanura amwe mu mayobera amaze igihe kirekire ajyanye n’imyitwarire y’izuba.

Mu gihe cy’imyaka 7, byitezwe ko iki cyogajuru Parker kizazenguruka izuba inshuro 24 cyiga by’umwihariko agace gasa nkaho ari ko gaturukaho byinshi mu bigera ku isi dutuye.
Iki cyogajuru kizaba kiri ku birometero miliyoni 6.16 hafi y’izuba.
Intera yo hafi y’izuba iheruka kugerwaho n’icyogajuru yari ibirometero miliyoni 43, bikaba byarabaye mu mwaka wa 1976.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa