skol
fortebet

Ndungi Sila yaguze indege ebyiri n’imodoka zihenze akiri umunyeshuri benshi bakomeza kwibaza aho ubwo bukire abukura[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Jeffrey Ndungi Sila, umunyeshuri kuri ubu warangije Kaminuza muri Kenya, yaguze indege ebyiri zo mu bwoko bwa Cessna (5Y-CCN na 5Y-CCO) ndetse n’imodoka zigezweho nka Ranger Rover, Mercedes-Benz na Cadillac, benshi bakibaza aho ubwo bukire buturuka. akesha ibikorwa by’ubujura
mu by’ikoranabunga.

Sponsored Ad

Ndungi Sila yabanje kwiga mu ishuri ribanza rya Unoa riherereye mu gace ka Wote, arirangiza mu 1999. Yakomereje mu ishuri ryisumbuye rya Alliance High School. Yagize amanota meza, akomereza muri Kaminuza ya Nairobi, mu bijyanye na ‘engineering’.

Abanyeshuri biganye bahamije ko Ndungi wari mu kigero cy’imyaka 23 yari abayeho mu buzima buhenze cyane, gusa ngo bwari butandukanye cyane n’ubwo yabayemo mu mashuri yisumbuye.

Yari umukire ubwo twiganaga. Yari afite imodoka zitandukanye, iya BMW, Mercedes Benz ndetse na za Subaru.

Yakomezaga kwigwizaho imitungo ihenze ariko bagenzi be ntibabashe gutahura aho yaba ayikura, gusa bagakeka ko wenda nyina witwa Monica uba mu mujyi wa Kansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari we waba umufasha muri ubwo buryo.

Nkuko The Daily Nation yatbiangaje, yageze aho agura izi ndege ebyiri, nyuma gato yo kurangiza amasomo muri Kaminuza ya Nairobi.

Ndungi yaguze indege ya Cessna 5Y-CCN


Yaguze indi ya Cessna 5Y-CCO

Nyuma ibye byaje gutahurwa

Umusaza witwa Paul Kilungya Nyumu (sekuru wa Ndungi) wari uzi neza ibanga Ndungi yari aryamyeho, yarabihishuye, avuga ko amafaranga aturuka mu byaha umuryango w’uyu musore ukora bijyanye n’ikoranabuhanga.

ungya Nyumu kandi ni we waje guhishura ko bishywa ba Ndungi; Wavinya na Nzongi bakora ubujura, batabwa muri yombi.

Ubu bujura bwa Ndungi kandi yari abufatanyije na nyirarume witwa Robert Mutua Muli, uyu akaba yarabaga muri leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyina wa Ndungi, Monica na we yatahuwe ko yabwinjiyemo, nyuma yo kureka akazi k’ubwarimu yakoraga muri Kenya akajya muri Kansas.

Ndungi ni umujura wayogoje abatuye ibihugu nka Kenya, Nigeria, ibihugu biri mu majyaruguru y’Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yatangiye yiba ‘signals’ z’ikigo cya DSTV, azisakaza mu bafatabuguzi, yinjizamo akayabo k’amafaranga.

Yagiye kandi yiba imisoro muri USA akoresheje imyirondoro y’Abanyamerika. Babyara be babiri baratahuwe ndetse banatabwa muri yombi, Ndungi agira ubwoba bwo gukomeza kwibayo, yiha intego yo kuyogoza Kenya gusa, icyo gihe yumvaga ko atekanye, ho atatahurwa.

Nyirarume Robert Mutua Muli na we yatangije ibindi bitera bishya byo kwinjira muri za ‘email’ z’ibigo bikomeye, abafatanyabikorwa babyo bayobereza amafaranga kuri konte ze. Muli yari afite n’ikigo cyitwa ‘Rogram Home Improvemt’ cyakiraga amafaranga yose yibwe, abifashijwemo n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga wamenyakanye nka Frank MA nk’uko bigaragara mu butumwa bwa WhatsApp Nation yabonye.

FBI yabyinjiyemo

Urwego rw’Amerika rw’Iperereza (FBI) rwatangiye gukurikirana ubu bujura bukorwa n’umuryango umwe, biza gutahurwa ko Ndungi, Muli n’abandi babukorera muri USA na Kenya.

Muli wari ukiri muri Amerika, yabagaho mu buzima bwo kwiyoberanya. Icyo gihe yakundaga kugaragara cyane nk’ukunda gusenga, ndetse ntiyanagendaga adafite Bibiliya nini mu ntoki n’utundi dutabo nk’umubwirizabutumwa. Ibi byemejwe n’umuturanyi we muri Virginia, Linda Senter.

Gusa uku kwiyoberanya kwananiye mwishywa we, Ndungi, wakomeje kwigwizaho imitungo ihenze irimo izi ndege ndetse n’imodoka zinzi zirimo Ranger Rover na Cadillac Escalade.

Imodoka yahereyeho agura ni Subaru


Yaguze indi ya Cadillac Escalade

Tariki ya 31 Werurwe 2015, Polisi yagose urugo rwa Ndungi muri Nairobi, imuta muri yombi gusa yaje kurekurwa atanze ingwate kugira ngo aburane ari hanze, aho yakomeje ubujura, akomeza kugaba ibitero muri Amerika na Kenya.

Mu 2016, Ndungi yaguye mu mutego wa FBI, amenera amabanga umuntu yari afitiye icyizere gusa we yamufataga amajwi mu kiganiro bagiranye cyabereye mu nyubako ya 2598 Royal Lane iherereye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa ubwo Ndungi yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles ategereje ko indege ya Emirates imugeza i Dubai, hanyuma agakomereza i Nairobi, FBI yamutaye muri yombi.

Iherezo rya Ndungi ntiryabaye ryiza kuko yahise akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi. Nyirarume Muli na we yageze nyuma arafatwa ubwo yashakaga guhungira muri Kenya. Muli yari amaze kwiba miliyoni 200 z’amashilingi ya Kenya mu bigo bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yiyitirira ikigo cya Dell gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Muli we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa