skol
fortebet

New York:kubera icyorezo cya Coronavirus abaturage bashotse amaduka y’ibiribwa na za pharmacy kugira ngo babashe kwibikaho ibiryo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu mujyi wa New York, abaguzi bahangayikishijwe na Coronavirus bashotse amaduka y’ibiribwa na za pharmacy kugirango babashe kwibikaho ibiryo n’ibikoresho by’ubuvuzi nyuma y’uko umugore abaye uwa mbere muri iyi Leta kwemezwa ko yanduye coronavirus.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu batangiye kugura bahunika ibintu n’ibikoresho by’ubuvuzi nyuma y’uko ku Cyumweru abayobozi bemeje ko umukozi wo mu kigo cy’ubuzima uri mu kigero cy’imyaka 30 bamusanganye coronavirus.

Umubare w’abantu banduye muri Amerika wazamutse ugera kuri 89 mu mpera z’icyumweru gishize hapfa abantu babiri bapfuye bazize virusi.

Izi mpfu zombi ziterwa na coronavirus zemejwe muri leta ya Washington kandi zirimo umuturage wo mu kigo cyita ku buzima bw’abageze mu za bukuru, ndetse n’umurwayi wo mu bitaro bya EvergreenHealth.

Ikwirakwizwa ry’iyi ndwara ryatangiriye mu Bushinwa kandi rikaba ryaragaragaye ku bantu barenga 89.000 ku isi ndetse n’abantu barenga 3.000 bakaba bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, kuva aho abashinzwe ubuzima baburiye ko Abanyamerika bagomba kwitegura ko iyi virusi ishobora gukwirakwizqa mu ngo byihuse, byatumye abantu bagira ubwoba batangira kwibikaho ibyangombwa..

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru, yagaragazaga imbaga y’abaguzi bihutira guhunika ku mpapuro z’umusarani, amazi yo mu macupa, imiti yo kwihanahuza yangiza mikorobi ndetse n’isuku muri rusange.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abaguzi bagaragaye batonze umurongo hanze ya supermarket mu gihe guverineri wa New York, Andrew Cuomo, yihanangirije ko umujyi uzagerageza ugukwirakwiza mu baturage.

‘Ntegereje rwose ko ikwirakwira mu baturage. Ntushobora kuyigira aha hantu henshi ku isi ndetse n’ahantu henshi mu gihugu ntutekereze ko i New York hatabamo.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa