skol
startimes

Niba ufite imirongo 3 mu kiganza cyawe aho kuba 4,reba icyo bisobanura[Amafoto]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 27 July 2020 Yasuwe: 25964

Gusoma ibiganza (palm readings) ni kintu kidasanzwe kuko gikunze guhuzwa no kumenya ejo hazaza k’umuntu bitewe n’imiterere y’ibiganza bye n’imirongo ibishushanyijemo..


Ndashobora kwibuka neza igihe sogokuru yambwiraga ngo nzane ikiganza cyanjye, agenzura ikiganza cyanjye ambwira ko mfite imirongo ine, ari yo umurongo w’umutwe, umurongo w’ibiteganijwe, umurongo w’umutima n’umurongo w’ubuzima.

Imirongo iri mu kuganza iza mu burebure butandukanye, mu gusoma ibiganza hakaba hamenywa ejo hazaza h’umuntu ugendeye ku miterere y’iyo mirongo iri mu kiganza cye.

Muri iyi nkuru, turabagaragariza impamvu abantu bamwe bafite imirongo itatu ibyibushye , abandi bakagira imirongo ine, ari nako tugerageza kubaha ibisobanuro bya buri murongo.


Muri iyi shusho iri hejuru, hari imirongo itatu ibyibushye igaragara ariyo: umurongo wumutima, umurongo w’umutwe n’umurongo w’ubuzima.

Umurongo uri hejuru niwo murongo w’umutima, werekana ibibazo by’umutima kandi uko umurongo wimbitse, niko urukundo rwumutima ruba ari rwinshi. Niba hari impera zitandukanijwe ku murongo w’umutima, uzahora utekereza kabiri.

Umurongo wa kabiri ni umurongo w’umutwe werekana imyumvire n’ubwenge: uko umurongo wimbitse, niko utekereza cyane mu buzima bwawe. Niba umurongo w’umutwe ari muremure, bisobanura gutekereza kandi nanone ukongerera umubano ku bintu bitandukanye bishimishije.

Umurongo wa nyuma ni umurongo w’ubuzima, bisobanura ubuzima bwiza n’ubwenge bunoze. Abantu bafite uyu murongo ntibakunze kurwara.


Muri iyi shusho hejuru, hari imirongo ine igaragara ariyo: umurongo w’umutima, umurongo w’umutwe, umurongo w’ubuzima n’umurongo wo kubaho (heart line, head line, health line and life line).

Umurongo w’umutima, umurongo w’umutwe n;umurongo w’ubuzima byasobanuwe hejuru kuburyo hano turavuga ku murongo wo kubaho.

Umurongo wo kubaho werekana kuramba kandi uko uba ari muremure niko kuramba kw’uwufite, bivuze ko ufite umurongo wo kubaho muremure aramba cyane.

Niba muri uwo murongo harimo ibice bigaragara bituma udakomeza kugera hasi, bishobora kwerekana impanuka cyangwa ikintu kinti cyangwa indwara byangiza ubuzima.

Umurongo wo kubaho ushobora kuba udafite aho uhuriye no kuramba kwawe, ariko ukerekana cyangwa ugasobanura ko uzabaho neza.

Abafite imirongo itatu mu biganza bafite umurongo w’ubuzima bivuze ko batazapfa kurwara byoroshye kandi uko umurongo uba muremure, niko ubuzima bwabo buba bukomeye.

Abafite imirongo ine ku biganza bafite umurongo wo kubaho, bisobanura kuramba kandi bigahanura uburyo umuntu yishimira ubuzima ku isi.

Abantu bafite imirongo itatu mu biganza bafite umurongo muto wo kubaho utagaragara neza, bishimira ubuzima kandi bakaramba.

Muri make rero, nta kibazo ku murongo waba ufite mu kiganza cyawe ni wowe ugomba kuyiha ibisobanuro byiza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Imanibaho Theoneste

    None c ko njyewe mbona ibiganza byanjye byombi ikiburyo gifite imirongo ine,naho icyibumoso kikahira itatu ubwo byaba bivuze iki?
    Ese,uburebure muvuga ni ukuvahe ukujya he?

    1 month ago
  • chat_bubble serge

    Ibyo utubwira bishobora kuba aribyo cg Atari nabyo kuba biba byiza iyo werekanye na facts niyo mpamvu nababwira ngo mujye mutwereka reference cg source otherwise nanjy nshobora kubyihimbira. Thanks!

    1 month ago
  • chat_bubble Mfuranazo Wilhelm

    Ibi rwose ntacyo bivuze ni nko gusoma ahazaza hawe mu nyenyeli cyangwa kubaza umupfumu; icyo umuntu azaba ejo giterwa n’icyo akora none ngo abyaze umusaruro amahirwe ubuzima bumuha. Nta kindi ng’uko kubaho! Ufite amatwi yo kumva niyumve.

    1 month ago
  • chat_bubble gn

    Ubisoma, biryoheye amatwi ariko byaba byiza mugaraje ubushakashatsi bwakozwe kuri ibi bintu.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzakurikiranwa n’ikigo cy’Abavoka...

Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika baharanira Uburenganzira bwa Muntu cyatangaje...
23 September 2020 Yasuwe: 1000 0

Umugabo yatemye inda umugore we akoresheje urukezo biviramo umwana...

Polisi y’Ubuhinde ivuga ko umugore utwite bivugwa ko inda ye yatemwe...
22 September 2020 Yasuwe: 1670 0

Kuterekana indangamuntu byatumye Jose Chameleone abura amahirwe yo kuyobora...

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, umuhanzi wo muri Uganda, Joseph...
22 September 2020 Yasuwe: 1152 0

Umugore yatangaje benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto avuga ko yizihiza...

Umugore wo mugihugu cya Afurika y’epfo yatangaje benshi ubwo yagaragazaga...
21 September 2020 Yasuwe: 6926 0

Perezida Magufuli yifuza ko Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayobora inama...

Perezida Evariste Ndayishimiye yishimiwe cyane na Perezida wa Repubulika ya...
20 September 2020 Yasuwe: 5186 0

FBI iri guhiga bukware Abashinwa 5 bagize itsinda rizwi nka APT...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, Urwego rushinzwe iperereza...
20 September 2020 Yasuwe: 3078 0