skol
fortebet

Nigeria: Imyigaragambyo ya #EndSars ikomeje gufata indi ntera,hatwitswe Bank 3

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020, abaturage ba Nigeria bari mu myigaragambyo y’icyo bise #EndSars, nk’uburyo bwo kwihimura kuri Polisi ikomeje kwica bagenzi babo batwitse banki eshatu zirhereye mu mujyi wa Lekki.

Sponsored Ad

Aba baturage batwitse izi banki nyuma y’aho abapolisi bari bamaze kurasa muri bagenzi babo bigaragambirizaga hamwe; iyi ikaba ari imyitwarire ibuzwa urwego rwahawe ubutumwa bwo guhagarika imyigaragambyo.

Amabanki uko ari atatu batwitse aherereye mu Mujyi wa Lekki uherereye muri Leta ya Lagos, zirimo: Polaris, GTB na Access Bank.

Intandaro y’iyi myigambyo (#EndSars) imaze gukwirakwira mu mijyi ikomeye y’igihugu hafi ya yose, yatewe n’uko ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe guhiga amabandi rizwi nka SARS ryarashe rikica urubyiruko bivugwa ko ari inzirakarengane, mu ntangiriro z’uku kwezi.

Urupfu rw’uru rubyiruko rwibukije abaturage abandi bagenzi babo bagiye bicwa n’abapolisi ba SARS, bahowe ubusa; byongerera uburemere impamvu yumvikanisha uburyo bakwiye kwigaragambya, noneho bashyigikirwa n’ibyamamare hafi ya byose mu muziki wa Nigeria.

Igitutu cy’abaturage cyatumye leta ya Nigeria yambura SARS ububasha bwo gukomeza guhiga amabandi, gusa imyigaragambyo yarakomeje, abenshi icyo bashaka ni uko byakwemezwa ku mugaragaro ko uru rwego rusheshwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa