skol
fortebet

Nigeria:Umugabo yagurishije umwana we ngo abashe gutegura ikiriyo cya nyirakuru

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 21 Kamena uyu mwaka, umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yafashe umwanzuro wo kugurisha umwana we nyuma y’uko nyirakuru yitabye Imana akubura amafaranga yo kumushyingura.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo abagabo babiri b’imyaka 30 y’amavuko harimo uwashatse kugurisha umwana we w’imyaka itandatu bagejejwe imbere y’ubutabera bakurikiranyweho ubufatanya cyaha mu kugurisha ikiremwa muntu.
Aba bombi baburaniye mu rukiko ruherereye mu mujyi wa mujyi wa Ibadan baregwa gushaka kugurisha (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 21 Kamena uyu mwaka, umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yafashe umwanzuro wo kugurisha umwana we nyuma y’uko nyirakuru yitabye Imana akubura amafaranga yo kumushyingura.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo abagabo babiri b’imyaka 30 y’amavuko harimo uwashatse kugurisha umwana we w’imyaka itandatu bagejejwe imbere y’ubutabera bakurikiranyweho ubufatanya cyaha mu kugurisha ikiremwa muntu.

Aba bombi baburaniye mu rukiko ruherereye mu mujyi wa mujyi wa Ibadan baregwa gushaka kugurisha umuntu.Haruna Sule ni we se w’umwana wari kugurishwa.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ko yakoze ibyo agamije kubona amafaranga yo gushyingura umubyeyi we.Undi bareganwa mu rukiko n’inshuti ye magara Abdulfatai Quadri wanamufashije gucura uyu mugambi.

Bashinjwa ibyaha bibiri, icyo kugira umugambi mubisha ku muntu no kugerageza kugurisha umwana w’imyaka itandatu.

Mu rukiko, aba bagabo bahakanye ibyo baregwa.

Umushinjacyaha yavuze ko byaha bakurikiranyweho byakorewe mu gace ka Agbowo mu ntara ya Ogbomoso, ngo tariki ya 21 Kamena nibwo aba bagabo bacuze umugambi wo kugurisha uyu mwana witwa Saka Sule.

Uwari kugura uyu mwana niwe wabwiye Polisi yo muri Nigeria ko hari umwana ugiye kugurishwa n’umubyeyi we, ngo Polisi yahise itabara aba bagabo batabwa muri yombi.

Ibyo aba bagabo bashinjwa ngo bihanwa n’itegeko ryashyizweho muri Leta ya Oyo imwe mu zigize Nigeria, mu mwaka wa 2000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa