skol
fortebet

Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuli muri Florida yahoraga ahondagura umubyeyi wamureraga

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 witwa Nikolas Cruz uherutse kurasa abanyeshuli 17 mu kigo cy’amashuli cyo muri Leta ya Florida,yahoraga akubita umubyeyi wamugiriye impuhwe akamurera nyuma yo kubura ababyeyi be.
Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuli 17
Uyu musore uherutse gukora amahano ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yinjiraga mu kigo cya Parkland school akarasa abanyeshuli 17 ndetse abarenga 39 bagakomereka,yari asanzwe yitwara nk’icyihebe kuko CNN yatangaje ko umubyeyi wamureraga ataramubyaye witwa (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 witwa Nikolas Cruz uherutse kurasa abanyeshuli 17 mu kigo cy’amashuli cyo muri Leta ya Florida,yahoraga akubita umubyeyi wamugiriye impuhwe akamurera nyuma yo kubura ababyeyi be.

Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuli 17

Uyu musore uherutse gukora amahano ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yinjiraga mu kigo cya Parkland school akarasa abanyeshuli 17 ndetse abarenga 39 bagakomereka,yari asanzwe yitwara nk’icyihebe kuko CNN yatangaje ko umubyeyi wamureraga ataramubyaye witwa Linda Cruz,yatanze ibirego bisaga 39 kuri polisi amushinja kumuhohotera.

Uyu musore yigeze akubita uyu mubyeyi wamureze kimwe mu bikoresho byo mu rugo ubwo yari arakaye ndetse amwita indaya, byatumye polisi itangira gukora iperereza ko uyu musore yaba atarwaye mu mutwe.

Nyuma yo gukora aya mahano ku wa Gatatu,murumuna wa Cruz ari muri koma kubera kumva aya makuru yamuvuzweho.

Uyu Lynda Cruz yabwiye abapolisi ko uyu muhungu we afite umugambi wo kugura imbunda ntibabyumva none birangiye arashe abanyeshuli 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa