skol
fortebet

Nimuntora muzongera kurongora Abanyarwandakazi – Bobi Wine

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda, yijeje abaturage ko nibamutora igihugu cye kizongera kugendererana n’u Rwanda kugeza n’aho abaturage be bongera kurongora Abanyarwandakazi.

Sponsored Ad

Ibi Robert Ssentamu Kyagulanyi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu gace ka Kisoro, aho yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza, aho yari aherekejwe n’umugore we, Barbie Itungo, wamwamamaje mu Kinyarwanda kakahava. mbere yo kwerekeza mu turere twa Rukiga na Kabale.

Kuva muri 2017 umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi bituma ibihugu byombi bihagarika ubuhahirane, bitewe n’ibirego buri kimwe gishinja ikindi.

U Rwanda rwakunze gushinja Uganda gushimuta abaturage barwo no gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, mu gihe Uganda yo irushinja gufunga imipaka bikabangamira ubucuruzi bwayo ndetse no gukora ubukangurambaga mu itangazamakuru bugamije kuyisebya yo n’abategetsi bayo.

Ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni babifashijwemo n’abahuza nka Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Joao Lourenço wa Angola, bagerageje gushakira umuti umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi ariko byarananiranye.

Robert Ssentamu Kyagulanyi yabwiye abaturage ba Kisoro ko ntacyo bapfa n’Abanyarwanda, abizeza ko nibamutora bazongera kugenderana na bo ngo kuko ikibazo ari Museveni washatse kwigira Imana. Yagize ati:

Abantu ba Uganda nta kibazo dufitanye n’Abanyarwanda. Sinzi impamvu imipaka yafunzwe. Kuki ubucuruzi bw’abantu bukomeje kononekara? Ikibazo ni Museveni washatse kwigira Imana, ariko nimungira Perezida, ndababwiza ukuri ko Uganda izagirana umubano mwiza cyane n’abaturanyi bacu bose.

Ati: Tuzakorana ubucuruzi n’abaturanyi bacu, tuzacuranga umuziki hamwe n’abaturanyi bacu, tuzakina umupira w’amaguru n’abaturanyi bacu; yemwe tuzanarongora abakobwa babo.

Robert Ssentamu Kyagulanyi i Kisoro yashinje Perezida wa Uganda gukoresha ibyaha Gen Kale Kayihura wahoze uyobora Polisi ya Uganda uvuka muri kariya gace, yarangiza akamujugunya ku buryo atanashobora kugera muri kariya gace.

Yijeje abatuye kariya gace ko naramuka atowe azabubakira Kaminuza yitiriwe John Komuluyange (se wa Kayihura) ufatwa nk’umwe mu baharaniye ukwishyira ukizana kwa Afurika, Museveni amaze igihe ababeshya.

Mu bindi Bobi Wine yabijeje ni uko natorwa Kisoro izubakwamo ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe ku wa 14 Mutarama 2021, abarimo Robert Ssentamu Kyagulanyi na Perezida Yoweri Museveni bakaba ari bo bahabwa amahirwe yo kuyatsinda kurusha abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa