skol
fortebet

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu mpera z’u mwaka ushize nibwo hirya no hino ku isi hacaracaye amakuru ko nyampinga wa Iraq 2017 witwa Sarah Idan we n’umuryango we bari mu mazi abira ndetse basabwe guhunga kubera selfie yifotoye ari kumwe na nyampinga wa Israel witwa Adar Gandelsman,bari bahatanye mu marushanwa ya nyampinga w’isi,yongeye kwifotozanya n’uyu mukobwa wamukozeho.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukomoka muri Iraq yirengagije amahari asanzwe ari hagati y’igihugu cye na Israel,yifotozanya n’uyu mukobwa bari bahuriye mu marushanwa, arangije ashyira ayo mafoto kuri Instagram, byatumye yakira ubutumwa uruhuri bumubwira ko bazamwica n’umuryango we natava mu gihugu,bahungira Los Angeles muri USA.

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku isi,aba bakobwa bombi bahuriye muri Israel nyuma y’amezi 6 ibi bibaye, ndetse Sarah abinyujije kuri Instagram yagaragaje ko yishimiyekongera guhura n’uyu mukobwa wamukozeho n’umuryango we, bamenyaniye mu marushanwa ya nyampinga w’isi.

Sarah yatumiwe muri Israel n’umuryango w’abayahudi b’abanyamerika wita ku kiremwamuntu,bituma ahura na Miss Israel 2017,bifotozanyije bikamukururira kwirukanwa iwabo muri Iraq.


Ibitekerezo

  • Bamuhoye Racism nta kindi,kubera ko yakundanye n’UMUYAHUDI kandi we ari UMWARABU.Iyi si ifite ibibazo byinshi kubera ko abantu bayituye badashaka gukundana.Reba intambara zili mu isi.Kandi abantu bazirwana bitwa Abakristu cyangwa Abaslamu.Genocides nazo ziterwa no kuronda amoko.Abakristu nyakuri,nibo bonyine batajya mu ntambara z’isi na genocide.No mu Rwanda hari idini ifite abayoboke batajya mu ntambara na politike.Iyo dini iba ku isi hose.Mujye mwibaza muti:" YESU cyangwa PAWULO,bari gufata imbunda bakajya kurugamba" ?Nkuko Yesu yabivuze muli Yohana 13:35,Abakristu nyakuri barangwa nuko bakunda abantu bose,ndetse bagakunda n’abanzi babo (Matayo 5:44).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa