skol
fortebet

Nyiri The Mane Label ibamo Safi,Marina,QuenCha na Jay Polly ari mu rukundo n’umuzungukazi w’umukecuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Uwavuga ko The Mane iri mu nzu zifasha abahanzi zihagaze neza muri iki gihe ntiyaba abeshye, ni inzu ibarizwamo Safi Madiba, Marina ndetse na Queen Cha kandi utibagiwe na Jay Polly. Igitekerezo, imishinga n’ibikorwa byose biri mu maboko y’umuntu umwe, Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama.

Sponsored Ad

1.Yize ubufundi
2.Yabanye mu nzu imwe na Rafiki na Kamichi
4.Yabaye umu-guide muri pariki, umuhanzi none ubu ni manager w’abahanzi
5.Yavangaga iby’ubufundi no gutegura ibitaramo
6.Ari mu bagize uruhare mu ihangwa rya Coga Style
7.Safi na Nizzo bari mu bamuhaye ibitekerezo by’uko azakora ubujyanama

Mupenda Ramadan yaje mu muziki yiyita Bad Rama, ari muri bari gukangaranya benshi kubera akayabo ashora mu muziki ndetse bamwe bakibaza aho avoma ubukungu bwisukiranya ashyira muri aba bahanzi bataratangira kugaruza ibyo atanga.

Iyo muganira akubwira ko amaze imyaka myinshi mu muziki ndetse ko kera yari umuhanzi witwaga Jaku Malox, bikaza kumwangira agasubira kwikorera isima n’imicanga ariko afite ku mutima kuzagarukana ubukana amaze kugwiza agatubutse.

Mu mwaka umwe inzu yashinze abahanzi bayikoreramo bamaze gukora ibihangano bitandukanye kandi byakiriwe neza.

Uhereye kuri ’Fine’ Safi yahuriyemo na Rayvanny, ’Love you’ ya Marina na Harmonize n’izindi nyinshi, ababarizwa muri The Mane bamaze kwandika amateka mu karere.

Ni umugabo w’imyaka 34 umaze kwamamara cyane muri muzika nyarwanda, mucyumweru gishize nibwo hatangajwe amakuru yavugaga ko uyu mugabo yerekeje muri Amerika gushimira umupasiteri wamuhanuriye ko azaba umuherwe.

Amakuru ahari ngo nuko muzungukazi ushesha akanguhe yaba ariwe umaze igihe ari mu rukundo n’uyu mugabo Bad Rama nubwo We ntacyo aradutangariza kuberako imirongo ye ya telefone itaracamo ngo agire icyo abivugaho,gusa igihari nkuko bigaragara ku mafoto bagiye bagirana ibihe byiza ahantu hagiye hatandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa