skol
fortebet

Nyuma y’amezi 5 gusa abyaye abana b’impanga yibarutse undi mwana

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nigeria mu gace ka Enate Ogedegbe habereye ibisa n’igitangaza aho umubyeyi yibarutse umwana nyuma yuko mu gihe kitarenze amezi 5 yari amaze yibarutse impanga.

Sponsored Ad

Inkuru y’igitanazamakuru MHM International ivuga ko iyi nkuru aya makuru yamenyekanye ku wa 4 Ukwakira 2020 ubwo umuryango wa Pasiteri Daniel Oseirih wabyaye aba bana wari wateguye umuhango wo kwita umwana wakurikiye impanga z’amezi atanu izina.

Oseirih ubyara aba bana yavuze ko atatunguwe no kubona umugore we abyara abana batatu mu gihe kitagera ku mezi atanu, cyane ko ngo ryari isezerano ry’Imana ryasohoraga nyuma y’imyaka igera muri 7 bari bamaze we n’umugore we batabyara.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko muri Mata 2020 ari bwo Oserih yibarutse abana b’impanga nyuma akaza gujya akomeza kumva uburibwe mu nda ariko ntabyiteho. Nyuma ni bwo yaje kujya mu bitaro byo mu mujyi wa Lagos bamubwira ko atwite inda nkuru , yanaje kuvukamo umwana w’umukobwa ku wa 18 Nzeri 2020.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe banyamakuru dukunda nitwa Sebunani Innocent ntuye ikigali nifuzako mwadufasha kurangisha umwana w’umukobwa w’imyaka 15 twabuze kuva le 10/10/2020 kugeza uyumusi mudufashije mugatambutsa iritangazo mwatubwira ikiguzi bisaba tukabaha umwirondoro w’umwana n’amafoto ye murakoze mugire ibihe byiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa