skol
fortebet

Nyuma y’myaka 12 aretse ishuli,byari ibyishimo ubwo Mark Zuckeberg washinze urubuga rwa Facebook yahabwaga impamyabumenyi ya Kaminuza(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mark Zuckeberg washinze urubuga rwa Facebook yahawe impamyabumenyi ya kaminuza nyuma y’imyaka 12 aretse ishuri kugira ngo abashe gukorera urubuga rwe yashingiye mu macumbi y’icyo kigo yaherewemo impamyabumenyi. Mark Zuckeberg ashimirwa n’umuyobozi wa Kaminuza ya Harvard Universite Mark Zuckeberg yahawe iyi mpamyabumenyi na kaminuza yigagaho ya Havard adasubiye mu ishuri ngo yige arangize ahubwo ayihabwa kuko ari umwe mu banyeshuri bize muri iyi kaminuza bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. (...)

Sponsored Ad

Mark Zuckeberg washinze urubuga rwa Facebook yahawe impamyabumenyi ya kaminuza nyuma y’imyaka 12 aretse ishuri kugira ngo abashe gukorera urubuga rwe yashingiye mu macumbi y’icyo kigo yaherewemo impamyabumenyi.

Mark Zuckeberg ashimirwa n’umuyobozi wa Kaminuza ya Harvard Universite
Mark Zuckeberg yahawe iyi mpamyabumenyi na kaminuza yigagaho ya Havard adasubiye mu ishuri ngo yige arangize ahubwo ayihabwa kuko ari umwe mu banyeshuri bize muri iyi kaminuza bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Nyuma yo kwakira impamyabumenyi ye Mark Zuckeberg abinyujije ku rukuta rw’urubuga rwe rwa Facebook yashimiye nyina umubyara bari kumwe ubwo yahabwaga iyo mpamyabumenyi avuga ko yari yarabimubwiye ko azasubira ku ishuri ndetse agahabwa impamyabumenyi ye.


Yagize ati “Mama nahoraga nkubwira ko nzagaruka ngatwara impamyabumenyi yanjye”

Mark Zuckberg n’ababyeyi be

Nkuko bitangazwa na Forbes Magazine, Mark Zuckerberg ni uwa 5 mu bakire bafite amafaranga menshi ku isi aho umutungo w’uyu musore ubarirwa muri miliyari 56 z’amadorali y’Amerika.

Usibye Facebook, Mark Zuckberg afite izindi mbuga nkoranyambaga zikomeye ku isi ubu yamaze kugura, zirimo Instagram na Whatsapp.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa