skol
fortebet

Nyuma ya Drone, harimo gutegurwa imodoka iguruka mu kirere nta mushoferi

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko hakozwe indege zigenda mu kirere zitagira umupilote zizwi ku izina rya Drone, kuri ubu noneho igihugu cy’ u Buyapani harimo gutegurwa imodoka iguruka mu kirere nta mushoferi.
Toyota yiteguye guha amadorari ibihumbi Magana atatu ihuriro ry’ inzobere zirimo gukora ubushakashatsi ku bwoko bw’ imodoka zishobora kugendera mu kirere.
Ubwo bushakashatsi burimo gukorerwa hanze y’umujyi wa Toyota mu gihugu cy’ u Buyapani.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu Toyota yakoresheje uburyo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko hakozwe indege zigenda mu kirere zitagira umupilote zizwi ku izina rya Drone, kuri ubu noneho igihugu cy’ u Buyapani harimo gutegurwa imodoka iguruka mu kirere nta mushoferi.

Toyota yiteguye guha amadorari ibihumbi Magana atatu ihuriro ry’ inzobere zirimo gukora ubushakashatsi ku bwoko bw’ imodoka zishobora kugendera mu kirere.

Ubwo bushakashatsi burimo gukorerwa hanze y’umujyi wa Toyota mu gihugu cy’ u Buyapani.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu Toyota yakoresheje uburyo bwo kwegeranya imfashanyo zivuye mu bantu mu ntumbero yo gushyigikira umugambi wo gukora imodoka zishobora kuguruka mu kirere.

Iyo modoka iyoborwa hakoreshejwe uburyo bwa drone, ni ukuvuga ko iyoborwa n’ ubuhanga bw’ itumatumanako bitabaye ngombwa ko yicarwamo umushoferi.

Iyo modoka izaba ariyo modoka nto ya mbere yo muri ubwo bwoko bw’izigendera mu kirere.

Ihuririro CARTIVATOR ririmo gukora iyi modoka ryiteze ko ishobora kuba ariyo izakoreshwa mu gusakaza urumuri mu mikino ya Olympic izakkiniwa mu mujyi wa Tokyo muri 2020.

Ibitekerezo

  • ntizaba ikiri imodoka kuko imodoka ntiguruka, ahubwo bavugeko uruganda rwisumbuye kuri tech none bagiye gukora indege or drone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa