Nyuma yo kotswa igitutu Leta y’u Burundi yarekuye ba bakobwa bari bafungiwe kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 27 March 2019 Yasuwe: 1735

Leta y’u Burundi yarekuye abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafungiye kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza Pierre , nyuma yo kotswa igitutu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimée Laurentine, yabwiye Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ko abakobwa barekuwe agira inama ababyeyi gukomeza kwigisha uburere abana babo.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi gukaza uburere baha abana babo. Tuributsa abana ko bagomba kubaha abayobozi kandi ko imyaka 15 ishobora gutuma ukurikiranwaho icyaha. Ubutaha, ubutabera buzafata imyanzuro kuri iyo myitwarire.’’

Reuters yanditse ko abanyeshuri batatu aribo bari bagifunze mu bana barindwi bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Werurwe 2019. Bashinjwaga gutuka Perezida Nkurunziza nyuma yo kwangiza ifoto ye iri mu bitabo by’ishuri.

Komisiyo ya Loni ku Burundi kandi yavuze ko muri iki gihugu harera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, bikorwa n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza ruzwi nk’Imbonerakure, gusa u Burundi buhakana bw’ivuye inyuma ibi birego byose.

Mu mwaka 2016, abana 11 bafunzwe bashinjwa kwangiza amafoto ya Nkurunziza yari mu bitabo mu gihe abarenga 300 bo mu Ishuri rya Ruziba birukanwe.

Urukiko rw’Intara mu Kirundo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize rwanzuye gukomeza kuburanisha urubanza rw’aba bakobwa mu mizi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Raila Odinga yavuze imyato umukunzi we amubwira amagambo aryohereye...

Umunya-Politike Raila Odinga uzwi ho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya,...
25 August 2019 Yasuwe: 2002 0

Igihugu cy’Afurika y’Epfo cyafatiriye indege ya Tanzania

Ubuyobozi bwa Tanzania bwatangaje ko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo,...
24 August 2019 Yasuwe: 2501 0

Burundi: Abatimbo bakoze imyigaragambyo yo kwamagana itorero ryo mu Rwanda...

Abatimbo bo mu gihugu cy’uBurundi biriwe mu rugendo rwo kwamagana itorero...
24 August 2019 Yasuwe: 2535 3

Uwahoze ari visi perezida wa Uganda yatangaje impamvu itangaje ituma...

Uwahoze ari Visi Perezida wa Uganda,Prof. Gilbert Bukenya, uzwi nka...
23 August 2019 Yasuwe: 7243 0

Bimwe mu bice by’ingurube birimo n’umutima wayo bizajya byifashishwa mu...

Abashakashatsi bagaragaje ko mu myaka iri imbere, bimwe mu bice by’inyamaswa...
23 August 2019 Yasuwe: 1825 0

Perezidansi ya Uganda yataye muri yombi abantu benshi barimo n’uwahoze ari...

Umutwe ushinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda, wataye muri...
23 August 2019 Yasuwe: 3284 0