skol
fortebet

Nyuma yo kumenyanira muri Groupe ya Facebook bakoze ubukwe bw’igitangaza

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore n’umukobwa bo mugihugu cya Nigeria ubu bari mu munezero udasanzwe bishimira ko babaye umwe, nyuma y’amezi 6 bahujwe na facebook.

Sponsored Ad

Aba bombi bahise bategura ubukwe, nyuma y’amezi agera kuri atandatu bahuriye muri groupe ya facebook, ubwo bavugaga inkuru y’urukundo rwabo bavuze ko bamenyanye biturutse ku muntu wari ushyize igitekerezo muri groupe aba bombi bari bahuriyemo.

Umukobwa yitwa , Lorritha Ezekiel Olorunda, ubwo yabaraga inkuru y’urukundo rwe n’umukunzi basezeranye bakemeranya kubana akaramata, yavuzeko uyu wabaye umukunzi we ubwo uyu mukobwa yari amaze gutanga igitekerezo ku nkuru yariri muri groupe bahuriyemo.

Uyu mukobwa akomeza avugako igitangaje, ngo uyu musore yashyize igitekerezo asubiza uyu mukobwa ariko, asa naho atishimiye igitekerezo uyu mukobwa yari atanze, ngo babanje guterana amagambo, nyuma baje kujya mugikari(Inbox) aba ariho bakomereza kujya impaka ngo byarangiye bahuje ndetse bumvikanye buri umwe kugitekerezo yari yatanze.

Nyuma aba bombi bakomeje kujya baganira, ibiganiro byabo ntibyabatwaye igihe, kuko nyum y’ameze 6 bamenyanye, aba bombi bahise bemeranya gukora ubukwe.

Ubukwe bwabo bwabaye taliki ya 10 Ugushyingo 2019 ndetse bashyigirwa n’inshuti n’imiryango yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa