skol
fortebet

Omar al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi yamaze kugezwa muri gereza

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Sudan bwamaze kohereza Omar al-Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Gereza ya Khartoum aho yajyanwe arinzwe cyane.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 30 ari ku butegetsi,Bashir yajyanwe muri gereza yitwa Kober iherereye mu mujyi wa Khartoum,kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Mata 2019.
Aya makuru yatangajwe n’umuntu wo mu muryango wa Bashir utashatse ko amazina ye ajya mu binyamakuru.

Umwe mu bantu bari hafi y’iyi gereza yavuze ko yabonye yuzuyeho abasirikare ndetse n’amatsinda atandukanye y’abasirikare b’inzobere.

Aho bashir yari afungiwe nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu cyumweru gishize ntihamenyekanye gusa Ibn Auf wabanje kuyobora inzibacyuho akeguzwa nyuma y’umunsi umwe,yavuze ko yari yashyizwe ahantu hatekanye.

Omar al-Bashir w’imyaka 75 yakuwe ku butegetsi n’abasirikare be ku wa 11 Mata uyu mwaka, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yari imaze amezi menshi ibera hafi y’ibiro bya gisirikare.

Abantu barenga 65 baguye muri iyi myigaragambyo yatangiye mu Ukuboza umwaka ushize itewe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati.

Ibitekerezo

  • Africa we!!!!!, igiciro cyumugati cyazamutse gituma abantu 65 bapfa!!!! Birababaje cyane kuba abantu bataraha agaciro ubuzima.

    Uyu mugabo afite ku ntoki amaraso y’ibihumbi by’inzirakarengane zishwe muri Darfur ku mabwiriza ye, bikozwe n’interahamwe ze zitwa janjawids. Akwiriye kujyanwa ICC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa