skol
fortebet

Pakistan: Polisi yahagaritse ubukwe bw’umwana w’umukobwa w’imyaka 5 n’umukunzi w’imyaka22

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Pakistan haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 5 y’amavuko wari ugiye gushyingiranwa n’umusore w’imyaka 22 y’amavuko, ngo Polisi yahise ita muri yombi abantu bose batashye ubukwe ndetse n’imiryango yari yemeye
Polisi yo mu gace ka Raman Shar gaherereye mu mujyi wa Dakhan mu gihugu cya Pakistan yafashe umwanzuro wo gufunga aba bose nyuma y’uko uyu mwana wari wabaye umugeni atari afite imyaka y’ubukure.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu biravuga ko, umuryango w’uyu mwana bamutanze (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Pakistan haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 5 y’amavuko wari ugiye gushyingiranwa n’umusore w’imyaka 22 y’amavuko, ngo Polisi yahise ita muri yombi abantu bose batashye ubukwe ndetse n’imiryango yari yemeye

Polisi yo mu gace ka Raman Shar gaherereye mu mujyi wa Dakhan mu gihugu cya Pakistan yafashe umwanzuro wo gufunga aba bose nyuma y’uko uyu mwana wari wabaye umugeni atari afite imyaka y’ubukure.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu biravuga ko, umuryango w’uyu mwana bamutanze kubera inyungu z’imitungo bari bakurikiranye ku muryango w’umusore wari ugiye kumutwara.

Polisi yatangaje ko yasanze iyo mihango yose yarangiye.Ngo yahise ita muri yombi abantu batandukanye barimo umusore wari ugiye gukora ubukwe witwa Habibullah Shar, se umubyara, Gul Meer ndetse na Molvi Kifayatullah Bhutto w’imyaka 40 y’amavuko wemeye kubasezeranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa