skol
fortebet

Papa Benedigito wa 16 yanditse ibaruwa avuga ko yiteguye urupfu

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

Ntibukunze kubaho ko umuntu atangariza mu ruhame ko ari hafi gupfa gusa Benoît XVI wigeze kuba Papa akava kuri uyu mwanya yeguye ku mpamvu ze bwite yatangaje uko amerewe mu minsi avuga ko ari iya nyuma y’ ubuzima bwe ku Isi anavuga ko yumva afite amahoro nubwo yenda kujya iwabo watwese.
Benoît XVI yabaye Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi wa 600. Muri Gashyantare 2013 nibwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya. Ibyo yakoze byatunguye benshi kuko ubusanzwe umupapa ava kuri uyu mwanya (...)

Sponsored Ad

Ntibukunze kubaho ko umuntu atangariza mu ruhame ko ari hafi gupfa gusa Benoît XVI wigeze kuba Papa akava kuri uyu mwanya yeguye ku mpamvu ze bwite yatangaje uko amerewe mu minsi avuga ko ari iya nyuma y’ ubuzima bwe ku Isi anavuga ko yumva afite amahoro nubwo yenda kujya iwabo watwese.

Benoît XVI yabaye Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi wa 600. Muri Gashyantare 2013 nibwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya. Ibyo yakoze byatunguye benshi kuko ubusanzwe umupapa ava kuri uyu mwanya ari uko apfuye.

Ubwo yari ku butegetsi kiliziya gatolika yumvikanyemo ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’ ubutinganyi n’ igitutu cyo kuba abapadiri bakwemererwa gushaka abagore.

Uyu mukambwe w’ imyaka 90 y’ amavuko yanditse urwandiko arutambutsa mu kinyamakuru cyo mu Butaliyani Corriere della asubiza ibibazo abantu bibaza ku mibereho ye mu minsi yanyuma ku Isi.

Iyi baruwa yanditseho ngo ‘birihutirwa’ yashyikirijwe ibiro by’ ikinyamakuru itambutswa kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018.

Benoit VXI yagize ati “Uko ngenda ntakaza imbaraga z’ umubiri no muri njye imbere ndi mu rugendo rugana mu nzu. Ni impano ikomeye kuba mfite abanzengurutse muri uyu muhanda w’ amananiza rimwe na rimwe, kubera ikigero cy’ urukundo n’ ubushake bwiza ntigeze ntekereza”

Benoit XVI yatunguye abantu cyane muri 2013 ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko yeguye ku bupapa.

Magingo aya atuye I Vatican muri metero nkeya uvuye aho Papa Francis wamusimbuye aba.

Biteganyijwe ko tariki 16 Mata 2018 aribwo Benoit XVI azizihiza isabukuru y’ imyaka 91 y’ amavuko.

Inshuro nyinshi aba arimo gusoma ibitabo n’ inkuru z’ iyobokamana. Buri munsi ajya mu misa gusa abamubona bemeza ko imbaraga zigenda zimubana iyanga ndetse ngo yarananutse.

Ibitekerezo

  • Ntabwo umukristu nyakuri atinya urupfu,kubera ko aba yariteguye.Aho kwibera mu byisi gusa nkuko abantu nyamwinshi babigenza,akorera imana akiriho.Abifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango abeho.Ntabwo asaba icyacumi,ahubwo abwiriza abantu ku buntu,kuko Yesu yasabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Urugero ni baliya bantu benshi mubona babwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu.Bagenda ari 2 buri gihe.Ni gute se watinya urupfu kandi wizera kuzazuka ku munsi w’imperuka,imana ikaguha ubuzima bw’iteka muli paradizo?Ni YESU ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa batazazuka (Abagalatiya 6:8).Imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa