skol
fortebet

Papa Francis umwaka utaha azongera asure kimwe mu bihugu bya Afurika

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis azasura Afurika mu gihugu cya Mozambique nk’ uko byatangajwe n’ ibitangazamakuru byo muri Mozambique.

Sponsored Ad

Mu rugendo yagiriye i Vatican ku wa Gatanu, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yavuze ko Papa Francis ateganya gusura Mozambique mu mwaka utaha wa 2019. Perezida Nyusi yavuze ko ubwo yamusabaga kuzasura iki gihugu, Papa Francis yasubije ati:’Nimba nkiriho.’

BBC yatangaje ko Perezida Nyusi na Papa Francis baganiriye iminota 30. Aba bagabo bombi banagariniye ku mubano hagati ya Vatican na Mozambique.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n’ibiro bya Papa Francis rigira riti:
"Mu biganiro byiza [twagiranye], hemejwe gukomeza umubano mwiza hagati ya Vatican na Mozambique ndetse no ku ruhare rw’ingenzi rwa Kiliziya Gatolika mu nzego nyinshi [muri Mozambique], bijyanye n’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono mu mwaka wa 2011."

Mozambique izaba ibaye igihugu cya Kabiri kigenderewe na Papa Francis mu bihugu bya Afurika. Muri Afurika Uganda imaze kugenderwa n’ abapapa batatu. Umushumba wa Kiliziya Gatulika wageze mu Rwanda ni Papa Yohani Pawulo wa Kabiri wasimbuwe na Benoit 16 weguye agasimburwa na Papa Francis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa