skol
fortebet

Papa yemereye ku mugaragaro ko bamwe mu bapadiri bateye ababikira inda babasaba kuzikuramo

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Ku nshuro ye ya mbere,Papa Francis yemeye ku mugaragaro ko bamwe muri ba musenyeri n’abapadiri bagize abacakara b’ibitsina ababikira,bakabasambanya ndetse bakabatera inda mu rwego rwo guhisha ibimenyetso bakabasaba kuzikuramo ku ngufu.

Sponsored Ad

Mu gusoza urugendo rw’amateka yagiriye mu gihugu cya United Arab Emirates,papa Francis yatangaje ko bamwe mu bapadiri ndetse na ba musenyeri bafashe ku ngufu ababikira, babatera inda ndetse nyuma babasaba kuzikuramo.

Papa yavuze ko mu myaka ishize abapadiri na ba musenyeri bateye ababikira inda bakabategeka kuzikuramo agiye guhangana nabo ndetse iki kibazo agiye kugikemura.

Ibyerekeye abapadiri na ba musenyeri basambanyije ku ngufu ababikira,byavuzwe mu bihugu birimo ibyo muri Afurika,muri Amerika y’Amajyepfo,Uburayi ndetse no mu Buhindi.

Ibinyamakuru byinshi byacitse ururondogoro umwaka ushize ubwo umubikira wo mu buhindi yashinje musenyeri we ko yamusambanyije ku ngufu inshuro nyinshi.

Papa Francis yavuze ko bari mu nzira yo gutangira gukemura iki kibazo cy’aba babikira bahohotewe n’abashumba babo.

Yagize ati “Ese hari ikintu kirenze twakora.Yego.Hari ubushake bwo kubikora ndetse n’inzira nziza twatangiye.Ntabwo abapadiri n’abasenyeri bose babikoze gusa ni bamwe muri bo.”

Mu Ugushyingo umwaka ushize,umwe mu miryango ushinzwe kurengera abagore b’Abagatolika wamaganye umuco mubi wo guceceka w’ababikira bamwe na bamwe bafashwe ku ngufu,basaba ko bashyikiriza Polisi abashumba babo babasambanyije ku ngufu.

Papa Francis w’imyaka 82 amaze 3 mu ruzinduko rw’amateka mu gihugu cyiganjemo abayisilamu cya UAE rwahereye ku Cyumweru gishize rurangira kuri uyu wa Kabiri,aho yasomeye Misa muri stade ya Zayed Sports City stadium,yari irimo abantu basaga ibintu 50.



Ibitekerezo

  • Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri ibihumbi n’ibihumbi bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi kandi Imana ibitubuza,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.Hamwe na Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON muli France,wajyanywe imbere y’urukiko kubera guhishira abapadiri basambana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa