skol
startimes

Pasiteri Bugingo yatwitse Bibiliya kubera ijambo rimwe gusa[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 24 July 2020 Yasuwe: 15713

Kampala muri Uganda, Pasiteri Aloysius Bugingo washinze itorero rya House Prayer Ministries International, rimwe mu matorero akunzwe cyane muri iki gihugu, yigeze gutwikisha Bibiliya bitewe n’ijambo rimwe gusa.


Yabikoze ku munsi wa Pasika wabaye tariki ya 16 Mata 2017, nyuma yo gusanga hari Bibiliya yavugaga ko ziyobya, bitewe n’amagambo abiri avuga ku mwuka wera, yemeje ko ahabanye.

Mu Cyongereza, harimo Bibiliya zasohotse mu bihe bitandukanye, zirimo iy’Umwami Yakobo (King James Version) ndetse n’Inkuru Nziza (Good News). Iyo uru rurimi rusobanuwe mu Kinyarwanda, ‘Holy Spirit’ ni ‘Umwuka Wera’ na Holy Ghost ni ‘Umwuka Wera’.

Pasiteri Bugingo ntabwo yemeye ko ijambo ‘Ghost’ ryaba umwuka wo guhuza n’Umwuka Wera kuko ngo ijambo ‘Ghost’ rivuga imyuka mibi. Ntabwo yishimiye uburyo muri Bibiliya, ijambo ‘Holy Ghost’ ririmo inshuro 99, mu gihe ‘Holy Spirit’ ryo rizamo inshuro zirindwi.

Yemeje ko abakoresha ubu bwoko bwa Bibiliya ari ‘Abaramyi b’Umubisha’. Ku bw’izo mpamvu, yategetse abayoboke be gufata ubwo bwoko bwa Bibiliya bubiri, bakabushyira mu muriro.

Byavuzwe ko Pasiteri Bugingo yakomeje gutwika Bibiliya, bigera aho Aloysius Kiiza Matovu na Semugooma Francisco basanzwe ari abavugabutumwa, bajya kumurega mu rukiko. Aba bombi bavuze ko icyo bashaka ari uguhagarika uyu Pasiteri, ntakomeze kuzitwika kandi zizakenerwa n’abakiri bato.

Pasiteri Bugingo Aloysius afite abayoboke benshi

Itorero rya House Prayer Ministries International riri mu matorero akunzwe cyane muri Uganda, kuko ngo mu bihe bisanzwe, ryakira abantu bari hagati y’ibihumbi 3000 – 6000 ku munsi. Mu iteraniro ryo ku Cyumweru, risengeramo abari hagati y’ibihumbi 10,000 na 15,000 nk’uko Pasiteri Bugingo yabyitangarije.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Sikobiri

    Uyu @ Bitariho, yaturangira aho urwo rugero atanze rwanditse muri Korowani, ko Aburahamu avuka i Maka?
    Cyangwa apfuye kwivugira gusa?!

    1 month ago
  • chat_bubble MUTANGANA

    N’izindi zose ahubwo nibazitwike kuko zirimo amafuti menshi cyane kandi zirakomeza kuyobya rubanda.

    1 month ago
  • chat_bubble bitariho

    Igitangaje nuko hari n’ibindi bitabo byinshi bavuga ko byaturutse ku Mana.Urugero,Korowani bavuga ko yavuye mu ijuru.Ariko ikibabaje,nuko ibyo bitabo "bivuguruzanya".Urugero,mu gihe Bible ivuga ko Aburahamu yavukiye mu mujyi wa UR,Korowani yo ivuga ko yavukiye I Maka.Ibi byerekana ko Bible na Korowani byombi bidashobora guturuka ku Mana imwe.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza" mu gihe dushaka aho twasengera.Ntabwo Imana yemera amadini yose.

    1 month ago

Inzindi nkuru

FBI iri guhiga bukware Abashinwa 5 bagize itsinda rizwi nka APT...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, Urwego rushinzwe iperereza...
20 September 2020 Yasuwe: 2473 0

Kaminuza ya Makerere yahiye hari gukorwa iperereza ku cyayitwitse

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro...
20 September 2020 Yasuwe: 962 0

Facebook igiye gufungura ishami ryayo muri Nigeria

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook cyatangaje ko umwaka utaha kizafungura...
20 September 2020 Yasuwe: 242 0

Abatuye muri Amerika ntibemerewe ku-Downloadinga porogaramu za WeChat na...

Minisiteri y’Ubucuruzi muri Amerika yatangaje ko kuva ku wa 20 Nzeri,...
19 September 2020 Yasuwe: 534 0

Congo:Iperereza rirarimbanije ku kayabo k’amafaranga yo guhemba abakozi ba...

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iperereza ku irengero rya...
18 September 2020 Yasuwe: 1044 0

Kizito Mihigo yahawe igihembo cya ‘Václav Havel International’, bwa mbere...

Bwa mbere mu mateka, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa...
18 September 2020 Yasuwe: 4721 0