skol
startimes

Pasiteri n’abadiyakoni barwanye na nyiri amazu bapfa amafaranga y’ubukode

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 26 August 2020 Yasuwe: 3987

Barwanye rubura gica, ubwo umugabo wiyubakiye amazu ye yazaga kwishyuza amafaranga y’ubukode abazanye urusengero mu mazu ye.


Umugabo witwa Naagaka Embuu, yahuye n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’abakristu bari baje gusenga bamuzizako yaje kwishyuza amafaranga y’amezi atanu bari bamurimo.

Ibi byabereye mugihugu cya Nigeria, murusengero rwitwa Grace and truth arena Church ruherereye Asaba Delta State.

Nyiri amazu yahamijeko, abasengera muri uru rusengero bamaze igihe cy’amezi atanu batamwishyura, bavugako bahuye n’ibibazo by’ikiza cya coronavirus.

Mucyumweru gishize, uyu mugabo yari yabwiye abasengera muri uru rusengero ko bamuha inzu ye niba badashaka kumuha amafaranga, baje gukomeza kwinangira nuko araza ashyiraho ingufuri, murwego rwo kugirango bazinjire bamuhaye amafaranga ye bamurimo.

Kucyumweru abasengera muri uru rusengero ngo basanzeho ingufuri, barayikata ubundi bakora amateraniro nkuko byari bisanzwe, mugihe amateraniro yari ageze hagati, nyiri amazu yaje kuhagera, nuko Pasiteri amubonye asohokana n’abadiyakoni badukira nyiri amazu baramukubita bidasanzwe, kuburyo ubuyobozi aribwo bwaje kubakiza.

Pasiteri uyobora uru rusengero yabwiye abayobozi bari baje kubakiza ko yabwiye uyu nyiri amazu ariko akanga kumva.

Yagize ati “Uyu mugabo twaramubwiye ngo atwihanganire ariko yanze kutwumva, nawe arabizi ubu kubera corona amaturo ntabwo akiboneka nkambere, ari nayo mpamvu twabuze ubwishyu….”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatabazi

    Birababaje kubona muli iki gihe ushatse wese yiyita "umukozi w’Imana",nyamara agamije inda ye nkuko Abaroma 16:18 havuga.Biha amazina y’ibyubahiro ya Apotre,Bishop,Reverand,Pastor,etc...Nyamara Yesu yabujije abakristu nyakuri kwiha ama Titles.Ahubwo bose abasaba kumwigana,bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Pastors bose bahembwa ku kwezi.Nyamara Abigishwa ba Yesu,nta na rimwe basabaga icyacumi.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga abwiriza mu nzira no mu ngo z’abantu,yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Ubwo nibwo bukristu nyakuri.Ibindi nukwishakira imibereho.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Reba ibihugu bya Afurika bifite amahirwe make y’uko abayobozi ba leta baka...

Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa ryashyizweho na TRACE ryasohoye uyu...
29 November 2020 Yasuwe: 228 0

Reba bimwe mu byaranze inzira y’urugendo rwa Politike,Perezida Uhuru...

Uhuru Muigai Kenyatta yavutse ku ya 26 Ukwakira 1961 ni umunyapolitiki wo...
29 November 2020 Yasuwe: 324 0

Ethiopia: Ibihumbi by’abasirikare bari barafashwe bugwate babohojwe

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangaje ko ingabo...
29 November 2020 Yasuwe: 1291 0

Ibibombe byatangiye gusukwa ku murwa mukuru wa Tigray

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, umuyobozi mukuru w’ingabo...
29 November 2020 Yasuwe: 965 0

Bobi Wine uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yahishuye uburyo...

Umukandida w’ishyaka NUP mu matora yumukuru w;igihugu ateganyijwe muri...
29 November 2020 Yasuwe: 1141 0

Iran yiyemeye guhorera uwari umuhanga mu bya Nikleyeri ’Nuclea’...

Iran yasezeranyije ko izahorera iyicwa rya Mohsen Fakhrizadeh, wari umwe mu...
28 November 2020 Yasuwe: 2192 0