skol
fortebet

Pasiteri Temidayo yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 13

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi yo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yataye muri yombi pasiteri Temidayo Afolabi w’imyaka 36 nyuma yuko hamenyekanye.ko yasambanyirije umukirisitu we w’umukobwa ufite imyaka 13 mu biro by’urusengero.

Sponsored Ad

Withininigeria yatangaje aya makuruyanditse ivuga pasiteri Temidayo Afolabi wo mu rusengero rwa Cherubim & Seraphin muri Paruwasi y’ubwami bw’abami muri Lagos, ngo yakoresheje uyu mukobwa imibonano mpuzabitsina incuro nyinshi ariko akaba yari yaramwihanangirije kuzabivuga.

Nkuko amakuru akomeza abivuga, uyu pasiteri yatawe muri yombi ubwo mukuru w’uyu mwana w’umukobwa yafataga uy mu pasiteri ari gusambanya uyu mwana, niko kwihutira kubibwira ababyeyi be nabo bahita batanga ikirego kuri polisi yahise imuta muri yombi.

Mu guhatwa ibibazo kuri stasiyo ya polisi, pasiteri Afolabi yavuze ko yaryamanye n’uyu mwana incuro eshanu gusa mbere yuko bamufatana na we, avuga ko igitekerezo cyo kuryamana nawe cyaje nyuma nyuma yaho se umubyara yitabye Imana nuko agasaba umuryango w’uyu mwana (we na nyina) kuza kubana na we muri zimwe mu nyubako zishamikiye ku rusengero rwe.

Pasiteri Afolabi yakomeje avuga ko yasambanyirije uyu mwana mu biro kubera ko atifuzaga ko umugore we abimenya mu gihe aramutse amusambanyirije mu rugo.

Bala Elkana, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Lagos yahamije ko koko bamaze guta muri yombi pasiteri Temidayo Afolabi, kandi ko mu gihe iperereza n’ikusanyabimenyetso rizaba rirangiye neza, agomba kugezwa imbere y’ubutabera akabihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa