Pasiteri wabeshyaga ko avura SIDA n’ibyorezo byananiranye yakaniwe urumukwiriye
Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018
Pasiteri witwa Lethebo Rabalago ukomoka muri Afurika y’Epfo ari mu maboko ya polisi kubera kubeshya abayoboke be ko afite umuti uvura SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo zananiranye,abayoboke be bakarwazwa n’imiti abahaye.
Ubwo yari mu rukiko rwa Limpopo ku munsi w’ejo,uyu mupasiteri yahamwe n’icyaha cyo gupuriza imiti mu maso y’abantu bakarwara,ndetse no kubeshya abantu kugira ngo abacuze utwabo.
Uyu mugabo yabwiye BBC ko we yizerera mu mbaraga z’Imana ndetse umuti akoresha uherutse kuvura umugore (...)
Pasiteri witwa Lethebo Rabalago ukomoka muri Afurika y’Epfo ari mu maboko ya polisi kubera kubeshya abayoboke be ko afite umuti uvura SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo zananiranye,abayoboke be bakarwazwa n’imiti abahaye.
Ubwo yari mu rukiko rwa Limpopo ku munsi w’ejo,uyu mupasiteri yahamwe n’icyaha cyo gupuriza imiti mu maso y’abantu bakarwara,ndetse no kubeshya abantu kugira ngo abacuze utwabo.
Uyu mugabo yabwiye BBC ko we yizerera mu mbaraga z’Imana ndetse umuti akoresha uherutse kuvura umugore wabanaga n’ubumuga bwo kutabona ndetse uvura VIH na Cancer.
Iyi miti uyu mupasiteri yapurizaga mu maso y’abayoboke be,yatumye benshi barware ndetse nkuko bamwe babyivugira bamaze amezi arenga 7 bakorora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *