skol
fortebet

Pasiteri yasabye imbabazi ku bw’uruhare yagize mu gukwirakwiza icyorezo cya Caronavirus

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Nk’uko bikomeje gutangazwa mu bigo bya Leta ya Korea y’epfo bitandukanye, biravugwa ko umubare w’abakomeje kwandura Caronavirs, ukomeje kuzamuka umunsi ku w’undi muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Ibi byatumye iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu byibasiwe n’iyi virusi ku mugabane wa Asia, nyuma y’ubushinwa yagaragayemo bwa mbere ikaba imaze kwivugana ubuzima bw’abatari bake .

Muri Korea y’epfo, amakuru ariho avuga ko inkomoko y’isakara rya Caronavirus ryakomotse mu Itorero ryitwa Shincheonji Church of Jesus aho yagaragaye bwa mbere ku bakiristo baryo ndetse bamwe mu bayanduye bakabigira ubwiru kugeza ubwo banduje benshi hirya no hino.

Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Uwo mupasiteri witwa Lee Man-hee uyoboye Itorero ryitwa Shincheonji Church of Jesus yapfukamye asaba imbabazi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ibi yabitewe no kuba 60% by’abantu barenga 4000 banduye Coronavirus muri icyo gihugu ari abayoboke b’urwo rusengero, nk’uko iyi nkuru nk’uko BBC yabitangaje.

Ejo hashize kuwa mbere tariki 02 Werurwe 2020, icyo gihugu cyatangaje abandi bantu 476 bashya banduye, bituma umubare w’abanduye muri Koreya y’Epfo ugera kuri 4.212.

Abacamanza basabye ko uwo mupasiteri Lee Man-hee w’imyaka 88 y’amavuko akorwaho iperereza ku ruhare rukomeye yaba yaragize rwatumye iyo Virusi ikwirakwira hose.

Abayoboke b’urwo rusengero bivugwa ko ari bo bagaragayeho iyo Virusi bwa mbere, nyamara ubuyobozi bw’iryo torero burabihisha butinya ko bagirirwa nabi, bituma bajya mu materaniro hirya no hino biviramo abantu benshi kwandura.

Iryo torero ngo ryahishe amazina y’abakirisitu baryo bituma kubabona bigorana, icyakora kuri ubu ayo mazina ngo barayatanze nk’uko umuvugizi w’iryo torero Kim Shin-chang yabibwiye BBC.

Yagize ati “Twari twatinye gutanga amazina yabo kubera ko twatinyaga ko byagira ingaruka ku mutekano wabo”.

Umuvugizi w’iryo torero yavuze ko impamvu babihishe ari uko n’ubusanzwe iryo torero rifatwa nk’iritavuga rumwe na gahunda za Leta, abayoboke baryo ngo bakaba bakunze guhura n’ihohoterwa kubera iyo mpamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa