skol
fortebet

Perezida Barrow na AU batesheje agaciro amagambo ya Perezida Jammeh

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Adama Barrow, Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cya Gambia yatesheje agaciro amagambo yavuzwe na Perezida Jammeh watsinzwe amatora akabanza kwemera ko yatsinzwe none akaba yisubije akavuga ko atemera ibyayavuyemo.
Tariki 9 Ukuboza 2016 nibwo Perezida Yahya Jammeh abantu bari batangiye gufata nk’ intwari bitewe n’ uko yari yemeye nta mananiza ko yatsinzwe mu matora y’ umukuru w’ igihugu yatangarije kuri televiziyo y’ igihugu ko atemera ibyavuye mu matora, anasaba ko amatora (...)

Sponsored Ad

Adama Barrow, Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cya Gambia yatesheje agaciro amagambo yavuzwe na Perezida Jammeh watsinzwe amatora akabanza kwemera ko yatsinzwe none akaba yisubije akavuga ko atemera ibyayavuyemo.

Tariki 9 Ukuboza 2016 nibwo Perezida Yahya Jammeh abantu bari batangiye gufata nk’ intwari bitewe n’ uko yari yemeye nta mananiza ko yatsinzwe mu matora y’ umukuru w’ igihugu yatangarije kuri televiziyo y’ igihugu ko atemera ibyavuye mu matora, anasaba ko amatora yasubirwamo.

Perezida Barrow wari ushigikiwe na menshi mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Jammeh, watsinze amatora yavuze ko Jammeh ntaburenganzira afite bwo gusubirishamo amatora. Yongeraho ko yatangiye gushaka uburyo aganira na Nyakubahwa Jammeh ku buryo bworoshye bwo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu butabera.

Kurundi ruhande umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ Afurika (U) wamaganiye kure ibyo Nyakubahwa Jammeh yatangaje usaba ingabo kuba hagati.

Ku ikubitiro Leta zunze ubumwe z’ Amerika nizo zabanje gutangaza ko zidashyigikiye ibyo Jammeh yatangaje avuga ko atemera ibyavuye mu matora.

Perezida Jammeh watsinzwe amatora y’ umukuru w’ igihugu amaze imyaka 22 ku butegetsi bwa Gambia yagezeho binyuze muri coup d’ etat yo mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa