skol
fortebet

Perezida Buhari yanyomoje abavuze ko yapfuye agasimbuzwa umuntu basa

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yanyomoje amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko yapfuye agasimbuzwa umuntu basa witwa Jubril wo muri Sudani.

Sponsored Ad

Muhammadu Buhari w’imyaka 76, yabwiye abanyamakuru ko akiri muzima ndetse ameze neza ubwo yari yitabiriye inama muri Pologne,yamuhuje n’abanya Nigeria bahaba.

Yagize ati “Ni njyewe wa nyawe ndababwiza ukuri.Abantu benshi bavuze ko napfuye ubwo nari ndembye.Abahimbye ibihuha by’uko napfuye ni injiji ndetse nta dini bagira.”

Kuva Buhari yagera ku butegetsi mu mwaka wa 2015,yahise yerekeza mu bitaro kuko uburwayi butigeze bumworohera na gato.

Ibihuha by’uko Buhari yapfuye agasimbuzwa umugabo basa wo muri Sudani,byakwirakwiriye mu mwaka wa 2017 ubwo yari yagiye kwivuriza mu bwongereza ahoy amaze ibyumweru 7 yitabwaho bikomeye n’abaganga.

Amshusho ndetse n’inkuru zivuga ko Muhammadu Buhari yapfuye zatijwe umurindi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ibihumbi byinshi by’abanya Nigeria byarebye amashusho yabyemezaga kuri You Tube.



Ibinyamakuru byavuze ko Buhari yapfuye asimbuzwa umuntu basa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa