skol
fortebet

Perezida Donald Trump yatangije ishami ry’ingabo ze zirwanira mu isanzure

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa USA Donald Trump yatangije ishami ry’ingabo ze zishinzwe kurinda inyungu za USA ziri mu isanzure( space).

Sponsored Ad

Iri shami ryiswe US Space Command rikaba ryahawe kuyoborwa na NASA kandi rihabwa inshingano zo gukumira igihugu icyo aricyo cyose kandi binyuze mu buryo bwose bwemewe n’Inteko ishinga amategek ya USA kugira ngo kidahungabanya inyungu za USA haba kuri Mars, ku kwezi, n’ahandi mu isanzure.

Mu ijambo rye Perezida Trump yagize ati: “ Iri shami ry’ingabo zacu zizakumira uwahungabanya inyungu zacu mu isanzure. Mu isanzure niho urugamba rwo mu myaka iri imbere ruzajya rwambikanira.”

Ikindi kandi ngo ingabo zigize uyu mutwe zizajya zirinda za satellites za USA ziri mu kirere, zikumire ko hari ibisasu bya misiles byaziraswaho biturutse ku bihugu by’abanzi.

Trump avuga ko USA igiye mu kirere bitari nka bya bindi bya Neil Armstrong byo gukandagira ku kwezi ukahashinga idarapo gusa ahubwo ngo igiyeyo kugira ngo iharambe, ihigarurire, amahanga yose abimenye.

Uyu mutwe ni uwa gatandatu w’ingabo za USA ziyoborerwa muri Minisitiri yazo yitwa Pentagon.

N’ubwo Trump yatangije uyu mutwe ariko hari abavuga ko utazatorwa mu Nteko kuko hari abadepite baba aba ‘democrats’ cyangwa aba ‘republicans’ bawukemanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa