skol
fortebet

Umuherwe wa kompanyi ya GUCCI yatanze akayabo ko kubaka Kathedrale ya Notre Dame de Paris yaraye ihiye

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019

Sponsored Ad

Katederali ya Notre Dame de Paris imaze imyaka 850 yubatswe,yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro,kuri uyu wa mbere ku wa 15 Mata 2019 byatumye Perezida w’Ubufaransa Macron ahita ahamagarira abaherwe kwitanga bakongera kuyubaka,iki gitekerezo cyakirwa neza na Francois-Henri Pinault umuherwe ukomeye uyobora ibigo bikomeye birimo Gucci naYves Saint Laurent.

Sponsored Ad

Francois-Henri Pinault usanzwe ari umugabo w’umukinnyi wa Filimi Salma Hayek,yiyemeje gutanga akayabo ka miliyoni zisaga 100 z’amadolari zo kubaka iyi katederale y’amateka yafashwe n’inkongi ku munsi w’ejo.

Nkuko amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abyerekana, iminara y’iyi katederali yari imaze imyaka isaga 850 yubatswe yahiye gusa
Umuriro wagiye ufata ibice by’iyo nyubako isengerwamo kandi igasurwa n’abatari bake, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi bageragezaga kuwugabanya.

Umuryango wa Pinault wemeye gutanga aka kayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amadolari nyuma y’aho Macron yatanze itangazo asaba abantu bose guteranya amafaranga yo kongera kubaka iyi Katedrale y’amateka.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje amagambo ya nyayo y’uyu muherwe wa GUCCI wavuze ko aya mafaranga agomba guhita atangwa kugira ngo iyi nzu y’amateka yongere kubakwa.

Yagize ati “Iyi katedrale igomba kongera kubakwa natwe twishyize hamwe.uyu ni umurage w’Ubufaransa ndetse niwo mushinga wacu w’ejo hazaza.

Hahise hatangizwa site za GoFundMe na Just Giving kugira ngo iyi katederale yongere yubakwe.






Umuryango wa Pinault wiyemeje gutanga akayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amadolari mu kongera kubaka Katederale ya Notre Dame de Paris

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa