skol
fortebet

Perezida Erdogan yiyemeje kumena imitwe abarwanyi b’aba-Kurdes

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko Turukiya "izamena imitwe" y’abarwanyi b’aba-Kurdes niba batavuye aho iteganya kugira akarere gatekanye mu majyaruguru ya Syria.

Sponsored Ad

Ku wa kane w’iki cyumweru, Turukiya yemeye guhagarika ibitero mu majyaruguru ya Syria mu gihe cy’iminsi itanu ngo ihe umwanya abarwanyi b’aba-Kurdes wo kuva muri ako karere.

Ariko ejo ku wa gatandatu, impande zombi zashinjanyije kurenga kuri ako gahenge.

Turukiya ifata abarwanyi b’aba-Kurdes nk’abakora iterabwoba ndetse ishaka gushyiraho "akarere gatekanye" kagera imbere mu gihugu cya Syria.

Nubwo habayeho ako gahenge k’igihe gito, ibikorwa by’urugomo bya hato na hato byakomeje by’umwihariko ahakikije umujyi wa Ras Al-Ain uri ku mupaka.

Ubwo yari mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ari mu ntara ya Kayseri iri rwagati muri Turukiya ejo ku wa gatandatu, Perezida Erdogan yavuze ko niba abarwanyi b’aba-Kurdes badasubiye inyuma bitarenze ku wa kabiri nimugoroba - nkuko byemeranyijwe mu masezerano y’agahenge - "tuzatangirira aho twasubikiye dukomeze kumena imitwe abakora iterabwoba".

Mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko Bwana Erdogan agirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Ejo ku wa gatandatu, yavuze ko ibyo biganiro nibitavamo igisubizo, Turukiya "izashyira mu bikorwa imigambi yayo bwite".

Mbere yaho, minisiteri y’ingabo ya Turukiya yashinje abarwanyi b’aba-Kurdes kugaba ibitero 14 "by’ubushotoranyi" mu masaha 36 yari ashize, cyane cyane i Ras Al-Ain, ariko ishimangira ko ingabo za Turukiya zo zigikurikiza amasezerano y’agahenge uko yakabaye.

Ariko, abarwanyi bayobowe n’aba-Kurdes bo muri Syria bo mu mutwe wa Syrian Democratic Forces (SDF) bashinje Turukiya kurenga ku masezerano y’agahenge.

Abantu bagera ku 300,000 bivugwa ko bamaze guhunga ibikorwa by’urugomo mu majyaruguru ya Syria.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Intambara z’iki gihe zitandukanye z’izabaga muli ISRAEL ya kera.Abami ba Israel barwaniraga Imana,yabasabye kwirukana mu gihugu cya Canaan abantu basengaga Ibigirwa-mana.Ni Imana yabasabye kuyirwanirira bakirukana abantu basengaga izindi mana.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18.Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Niyo wabendereza,bakurikiza itegeko Yesu yatanze muli Matayo 5,umurongo wa 44 hadusaba gukunda abanzi bacu.Iyo utarwanyije umwanzi wawe,arakwihorera.Urugero,mu ntambara ya 2 y’isi,Switzerland yanze kurwanya Abadage,Hitler ayicamo atarwanye.Muli Luka igice cya 21,imirongo ya 20 na 21,Yesu yabujije Abakristu kurwanya umwanzi,ahubwo abasaba guhungira mu misozi.Burya umukristu nyakuri,aba atandukanye n’abandi bantu mu bikorwa Imana itubuza:Kurwana,kwica,ruswa,amanyanga,ubusambanyi,etc…Umubwirwa nuko afatanya akazi gasanzwe no kujya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’Imana nkuko Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose. Nkuko Bible ivuga,Intwaro y’Umukristu ni Bible.Ayikoresha abwiriza abantu ubwami bw’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa