skol
fortebet

Perezida Felix Tshisekedi yibasiwe bikomeye n’abo mu ishyaka rya Joseph Kabila nyuma y’amagambo aherutse gutangariza muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Abo mu ishyaka rya Joseph Kabila rizwi nka FCC, bamaganye Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi nyuma yo gutangaza amagambo asebya ubutegetsi yasimbuye abushinja igitugu na ruswa.

Sponsored Ad

Aya magambo Perezida Tshisekedi yayatangaje mu Cyumweru gishize ubwo yari mu ruzinduko muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu nama Tshisekedi yagiranye n’Akanama gashinzwe Ububanyi n’Amahanga ka Amerika tariki 4 Mata, yavuze ko yasimbuye Leta y’igitugu. Nyuma y’iminsi ibiri yavugiye mu yindi nama ko Leta ya Kabila yari yaramunzwe na ruswa ku buryo byacaga intege abashoramari.

Impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila yasohoye itangazo ivuga ko “Ibabajwe na bimwe mu bitekerezo byatangajwe n’umukuru w’igihugu kugira ngo areshye abanyamahanga.”

Iryo tangazo ryasohowe ku wa Mbere ku mugoroba Tshisekedi amaze kugaruka mu gihugu, rivuga ko ibyavuzwe nta shingiro bifite.

Ibi bibayoho mu gihe Impuzamashyaka ya Tshisekedi n’iya Kabila hari hashize iminsi mike zemeranyije gukora Guverinoma ihuriweho nyuma y’uko abo kwa Kabila batsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bloomberg yanditse ko FCC ivuga ko ahubwo Kabila wamaze imyaka 18 ku butegetsi ari impirimbanyi ya demokarasi kuko ari we wateguye amatora ya mbere anyuze mu mucyo kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.

Nyuma y’iri Tangazo Tshisekedi we ku wa Kabiri yatangarije VOA ko atabereyeho gushimisha ubutegetsi yasimbuye kuko ibyo bavuga bashobora kuba hari ikindi bagamije.

Ku kuba ihuriro FCC rya Kabila na Catch rya Tshisekedi byaremeranyije gukora Guverinoma y’ubumwe, Tshisekedi yavuze ko bitagamije gushyigikira amakosa yakozwe n’uwo yasimbuye.

Nubwo TCC ya Kabila na Catch rya Tshisekedi byemeranyije kugira Guverinoma imwe, kugeza ubu haracyari urujijo kuko nta nakimwe kirakorwa.

Tshisekedi umaze amezi make ku butegetsi yavuze ko nta muntu n’umwe afitanye na we ikibazo cyihariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa