skol
fortebet

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila wa Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo yahaye akazi Amb.Eugene Gasano wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni ko gushaka inzira zose zishoboka ngo imitungo ye n’abambari be isohorwe mu gihugu.
Mu nkuru y’ibinyamakuru nka Bloomberg, GEC, Le Soir, Le Monde n’ibindi birandika ko Kabila yabashije gusarura amafaranga menshi atagira ingano mu gihe cyose amaze ayobora iki gihugu gihora mu ntambara ishingiye ku mabuye y’agaciro ari mu ntara ya Katanga.
Ibi binyamakuru (...)

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila wa Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo yahaye akazi Amb.Eugene Gasano wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni ko gushaka inzira zose zishoboka ngo imitungo ye n’abambari be isohorwe mu gihugu.

Mu nkuru y’ibinyamakuru nka Bloomberg, GEC, Le Soir, Le Monde n’ibindi birandika ko Kabila yabashije gusarura amafaranga menshi atagira ingano mu gihe cyose amaze ayobora iki gihugu gihora mu ntambara ishingiye ku mabuye y’agaciro ari mu ntara ya Katanga.

Ibi binyamakuru bikomeye bivuga ko mu bucukumbizi bakoze bigaragaza ko uyu mukuru w’Igihugu yikanga ibyaha ashobora kuzakurikiranwaho aramutse avuye ku butegetsi ari nayo mpamvu yifashishije Amb .Eugene Gasana kugirango umutungo we uhiswe mu mahanga.

Ambasaderi Gasana Richard Eugene yahawe akazi na Perezida Kabila

Ikinyamakuru Panama Papers cyatuze urutoki mushiki wa Kabila w’impanga witwa Janet Kabila kuba umwe mu barigishije umutungo w’iki gihugu.

Afrik.com yo yanditse ko Perezida Kabila n’abandi barigishije iyi mitungo bari gukoresha amayeri yo kwegera amasosiyete akomeye ndetse n’abikorera ku giti cy’abo ari naho izina rya Ambasaderi Eugene-Richard Gasana, wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni rizamo mu bari gukoreshwa.

Muri iyi nkuru bagaragaza ko Perezida Kabila yahaye inshingano Amb. Eugene zo gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa mu gihugu cya Congo ikoherezwa mu bigo mpuzamahanga by’imari byo mu mahanga.

Ngo arakora ibi kugirango igice cy’uwo mutongo utazagarurwa kikongera gushorwa muri Congo binyuze muri za banki zigenzurwa n’umuryango wa Kabila nka BGFI, BCDC n’izindi.

Ngo uwitwa Kalev Mutond ukuriye inzego z’ubutasi za Congo, ANR niwe muhuza ukomeye wa perezida Joseph Kabila wa Congo na Ambasaderi Eugene-Richard Gasana muri iyi gahunda yo guhisha imitungo isanga miliyari z’amadorali yasaruye mu myaka yatambutse.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahagaritswe mu kazi ke n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame Paul yateranye kuwa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, ku mwanya w’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Icyo gihe yahise asimburwa na Ambasaderi Rugwabiza Valentine.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana, yahagaritswe mu kazi yari amaze iminsi avugwaho byinshi bitandukanye birimo kuba yarahunze igihugu, ndetse hagiye havugwa impamvu zitandukanye zaba zaratumye yirukanwa. Mu zavuzwe cyane, harimo no kuba yarigeze kwibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi Gasana Richard Eugene w’imyaka 54 y’amavuko yavuye ku kazi ke nyuma y’imyaka myinshi ahagararira u Rwanda n’inyungu zarwo mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Autriche, Bulgaria, u Burusiya, Hongiria, Pologne, Czech Republic na Romania.

Perezida Kabila ngo ararwana urugamba rwo guhisha imitungo ye

Ibitekerezo

  • NONESE nti mwatohoje ngo mutubwire impanvu yatumye Kabila ahitamo A. Gasana? Yaba se afite uburambe mu guhisha imitungo. Indi yahishe se (ibaye ihari) nta gikurikiranwa?
    Iki kigabo bazagifate kirasebya u Rwanda n’abanyarwanda

    Presidents hafi ya bose bo ku isi,cyane cyane abo muli AFRIKA,ni ba Billionaires kubera ko basahura ibihugu bayobora.Kimwe n’abagore babo.Urugero,Madame w’umwami wa QATAR agura imyenda amafranga arenga Rwanda National Budget (2 trillions RWF).Ni imwe mu mpamvu Bible ivuga ko imana izica abayobozi b’isi ku Munsi w’imperuka.Byisomere muli Zaburi 110:5 na Ibyahishuwe 19:17,18.Presidents benshi,bica abantu,bagafunga abatavuga rumwe nabo.Nyamara ugasanga nibo bahabwa ICYUBAHIRO kurusha abandi.Biterwa nuko bakoresha imyanya bafite,bagaha amacuti yabo n’abari mu ishyaka ryabo akazi.Ubonye akazi ka LETA gakomeye (minister,Governor,Mayor,etc...),asingiza President.
    Niyo mpamvu Presidents benshi bameze nk’imana mu bihugu byabo.Mulibuka ukuntu ba Mobutu,Habyarimana,Kadafi,Idi Amin,Bokassa,etc...bali Ibigirwamana.Byose biterwa nuko biba amafranga y’igihugu,bagaha umwanya ukomeye abo bashatse,nkaho igihugu kiba ari ISAMBU y’ababyeyi babo.Ni nayo mpamvu banga kurekura ubutegetsi.

    Ubwo Kagame yahaye reference ho Gasana kuri Kabila. Birumvikana

    Kabila acunge neza kuko Gasana amafaranga arayatwara akayeharana kandi n’ abagore b’ abaperezida ntabarebera izuba, akanabyarayo abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa