skol
fortebet

Perezida Kabila yateguriwe uko azakurwa ku butegetsi agashiduka byarangiye

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila bagaragaje uburyo bwo kuzaserera Kabila ku mwanya wa perezida w’ igihugu
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ihururiro ry’abatavuga rumwe n’ubutewgetsi ryateranye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, ryatangaje ko rifite gahunda zose zo gukura Kabila ku buperezida, kandi akibagirana ko yayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya congo.
Jeuneafrique ivuga ko ibi byatangajwe ubwo hasozwaga iri huriro, (...)

Sponsored Ad

Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila bagaragaje uburyo bwo kuzaserera Kabila ku mwanya wa perezida w’ igihugu

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ihururiro ry’abatavuga rumwe n’ubutewgetsi ryateranye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, ryatangaje ko rifite gahunda zose zo gukura Kabila ku buperezida, kandi akibagirana ko yayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya congo.

Jeuneafrique ivuga ko ibi byatangajwe ubwo hasozwaga iri huriro, ahavugiwe ko Kabila wagiye ku butegetsi kuva mu 2001, adashobora kwibeshya ngo agire icyo akora ku itegekonshinga, kandi ko manda ye ya kabiri yarangiye neza neza ku wa 20 Ukuboza 2016.

Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila bavuga ko bazategura amatora neza kugeza abaye, kandi bakaba bateguye ko itariki ya 08 na 09 Kanama ari iminsi imigi yose izaba ituje yo gutanga integuza kuri kabila nkuko byatangarijwe abaturage bose na François Muamba, umwe mu bayobozi b’iri huriro.

Muri Congo, itariki yo kwiyandikisha kuzaba perezida, nibura itangazwa mbere y’iminsi 90 ko amatora aba, ibi bivuze ko kubera ko nibura amatora ateganywa ku ya 31 ukuboza 2017, gutangaza ko kwiyandikisha kw’abashaka kuba perezida bizatangazwa bitarenze tariki 30 Nzeri 2017, ngo mugihe ibi bitaba byubahirijwe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi barateganya ko abaturage babarirwa muri 70 bazashishikarizwa, kutishyura imisoro n’amahoro, amashanyarazi n’amazi ndetse n’ibindi byinjiza mu kigega cya Leta.

Kabila manda ye yarangiye mu mpera z’umwaka ushize ariko amatora arimurwa ngo kubera ko nta ngengo y’imari y’amatora yari ihari.

Ibitekerezo

  • Abaturage se nibatishyura imisoro na za service bahabwa, murumva ari Kabila uzabihomberamo wenyine koko? Africa yicwa na ba nyirayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa