skol
fortebet

Perezida Kagame na bagenzi be basabye ko abasirikare bayoboye Sudani bongererwa igihe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu nama yahuje abaperezida batandukanye bagize umuryango wa Afurika yunze ubumwe yateraniye mu Misiri biga ku bibazo bya politiki biri mu bihugu bya Sudani na Libya, bemeje ko abasirikare bayoboye Sudani bongererwa igihe cyo gukomeza kuyobora inzibacyuho.

Sponsored Ad

Nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir,abanya Sudani bamaze iminsi botsa igitutu ingabo zabo bazisaba kuva ku butegetsi bakabuharira abasivile,ariyo mpamvu aba bakuru b’ibihugu babasabye kubaha igihe bagakomeza gushyira ku murongo igihugu.

Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi,uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, na bagenzi be barimoPerezida Paul Kagame,bemeje ko abanya Sudani bakwiriye gutuza bakareka abasirikare bahagarariwe na Gen Abdul Fatah al-Burhan bakaba bayoboye inzibacyuho.

Perezida Abdul Fattah al-Sisi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko we na bagenzi be bahuriye muri iyi nama kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Mata 2019,basaba abanya Sudani kwihangana bagategereza ko bahabwa ubutegetsi binyuze mu nzira ya Demokarasi izategurwa.

Kugeza ubu,abanya Sudani baracyari mu myigaragambyo yo gusaba abasirikare kuva ku butegetsi ndetse banze kuva imbere y’ibiro by’ingabo za Sudani biri mu mujyi wa Khartoum.





Perezida Kagame ari mu Misiri mu nama yo gushakira umuti ibibazo biri muri Sudani no muri Libya

Ibitekerezo

  • Hanyumase Musa Faki yarari kuririmba ibiki?

    Ibibera muli Africa ni agahoma-munwa.Ibihugu hafi ya byose byo muli Africa biyoborwa n’abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu.Nubwo muli ibyo bihugu byitwa ko hari Democracy,mu byukuri ni Abasirikare bayobora igihugu.Urugero,muribuka ejobundi muli Uganda Abasirikare bajya mu Parliament bagakubita aba Depite banze ko Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Birababaje cyane.Ibi byerekana ko dukeneye ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho abategetsi bose bo ku isi,ku munsi w’imperuka. Niwo muti wonyine w’aba Dictators bo muli Africa.It is a matter of time.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ubwo butegetsi bw’Imana nibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye,harimo n’ikibazo cya Sudan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa