skol
fortebet

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Centrafrique[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari muri Repubulika ya Centrafrique mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze muri Centrafrique mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yatumiwe na Perezida w’icyo gihugu, Faustin-Archange Touadéra.

Muri urwo rugendo Perezida Kagame ari buhabwe umudari w’ikirenga uzwi nka “Grand Croix de la Reconnaissance”, hamwe n’imfunguzo z’umujyi wa Bangui, umurwa mukuru wa Santrafurika, nk’ikimenyetso cy’umuturage w’icyubahiro muri uwo mujyi.

Itangazo rya guverinoma ya Bangui ryo ku itariki 11 rivuga ko Perezida Kagame agiyeyo “gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.

Iri tangazo rivuga ko abategetsi b’ibihugu byombi bazasinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Biteganyijwe ko we na mugenzi we wa kiriya gihugu, Faustin-Archange Touadéra baza gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye arimo ayerekeye ubufatanye mu by’ingabo.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA. Kuva mu ntangiro za 2014 ubwo muri Repubulika ya Centre Africa hari imvururu, Ingabo z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa bw’amahoro zihosha ibikorwa by’ubwicanyi byariho bihaba.

Kugeza ubu muri kiriya gihugu hariyo abasirikare b’u Rwanda 1370 n’abapolisi 430 bagiye bagaragaza imyitwarire idakemwa kubera ibikorwa bitandukanye bagiye batangizayo birimo gukora umuganda ubundi umenyerewe mu Rwanda

Centreafrique ni igihugu cyakiriye abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma y’intambara na jenoside mu 1994, ubu habarirwa abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.

Uyu munsi abaturage muri kiriya gihugu bari biteguye kwakira Perezida Kagame, bari bambaye imyambaro y’amabara y’ibendera ry’u Rwanda n’indi imenyerewe mu banyarwanda irimo imikenyero n’imigara bimenyerewe ku ntore.

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Perezida wacu turamukunda cyane tumurinyuma dufatanyije azatugeza kubyiza byose twifuza dufatanye urunana tuzagera kure hashoboka Imana igutize ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa