skol
fortebet

Perezida Kagame yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Paris aho yitabiriye imishinga n’ibiganiro bigaruka ku ikoranabuhanga, VivaTech, yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo, mu biro bye.

Sponsored Ad

Perezida Kagame watanze Mushikiwabo Louise nk’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF,ndetse akamushyigikira kuva urugendo rwo guhatanira uyu mwanya rwatangira, yamusuye mu biro bye ndetse bagirana ibiganiro nubwo hatatangajwe ibyo bunguranyeho.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter, byatangaje amafoto ya Perezida Kagame ari kuganira na Mushikiwabo ndetse binagaragaza ifoto y’urwibutso yafatanye n’abakozi bose ba OIF.

Ku ya 12 Ukwakira 2018 nibwo Mushikiwabo Louise yemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, nk’Umunyamabanga Mukuru wawo muri manda y’imyaka ine ariko ishobora kongerwa.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Umunya-Canada, Michaëlle Jean, atangira inshingano ku wa 3 Mutarama 2019. Ubu hashize iminsi 134 (amezi ane n’iminsi 14) ari muri izi nshingano. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Perezida Kagame ari i Paris aho yitabiriye igikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology, gihuriza hamwe ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga, ibimaze gushinga imizi n’abayobozi batandukanye, baganira ku guhanga udushya n’ahazaza h’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi, kiri kubera mu Bufaransa.

Ibitekerezo

  • umucyecuru wacu ndamwemera cyane nifuza ko yazasimbura umusaza kumwanya wa perezida .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa