skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze impamvu ikomeye yatumye u Rwanda rwiyemeza kwakira abimukira bo muri Libya

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yabwiye inama rusange y’umuryango w’abibumbye (UN) ko kuba u Rwanda rugiye kwakira abimukira bavuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze kugera kuri byinshi ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kwakira aba bimukira mu rwego rwo kwereka isi yose ko na Afurika yakwikemurira ibibazo ititabaje ingufu z’abandi.

Leta y’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko hari inyungu izavana mu kwakira aba bimukira biganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika bafungiye mu bigo byo muri Libya.

Mu nama rusange ya UN iri kubera i New York, Perezida Kagame yagiye agaragaraza ingamba n’intambwe Afurika igezeho mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza.

Perezida Kagame yatanze urugero ko mu kwezi kwa karindwi gutaha ubucuruzi muri Afurika buzatangira gukorwa nk’isoko rimwe hagendewe ku masezerano avanaho imbibi mu bucuruzi yemejwe n’ibihugu bya Afurika.

Yagize ati: "Gusa Afurika iracyari inyuma nubwo umugabane wacu ubu ifite ibihugu byinshi biri kwihuta mu iterambere ku isi kurusha ibindi.

"Iryo terambere rigomba kugera kuri buri wese kugira ngo tugabanye ubusumbane buriho mu bihugu. Ibikenewe ngo izi mpinduka zibe birahari".

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine yatangarije abanyamakuru mu Rwanda ko ikiciro cya mbere cy’abimukira bafungiye muri Libya kizagera mu Rwanda ejo kuwa kane.

Ku bufatanye na UNHCR hamwe n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, u Rwanda ruheruka kwemera kwakira abimukira 500 bari muri Libya bafashwe bagerageza kujya i Burayi.

Perezida Kagame yabwiye inama rusange ya UN ko kuba u Rwanda rugiye kwakira aba bimukira ari "ikimenyetso ko dushobora gufatanya gukemura ibibazo bigoye".

Yagize ati: "Turasaba ibihugu bya Afurika kugira ubufatanye nk’ubu. Afurika ubwayo nayo ni ahantu hava bisubizo".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • This is a very good gesture by Rwanda.Ni igikorwa cy’urukundo Imana isaba buri mukristu wese.Twibuke ko Imana yasabye Abisirayeli kwakira no gucumbikira neza abanyamahanga.Ndetse ibibutsa ko nabo bigeze kuba IMPUNZI muli Egypt.Niba abantu bagiraga "urukundo nyakuri",isi yose yaba paradizo.Ibibazo byavaho burundu: Intambara,ruswa,ubujura,akarengane,ubusambanyi,etc...Noneho ibi byose bikavaho: Gereza,abasirikare,abapolisi,gutana kw’abashakanye,kwiyahura,ministeri z’ubucamanza,iy’ingabo,iy’umutekano,etc...Nta muntu wakongera gukinga.Ibyo byose twabuze,bizabaho mu isi izaba paradizo dusoma ahantu henshi muli bible.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.

    muraho, nshimishwa nibyemezo by’umukuru w’igihugu cyacu, ariko nkababazwa nimikorere y’ibindi bihugu by’africa! muziko iyo ugeze mubindi bihugu badusuzugura bakatigira abantu baciriritse! cyane cyane ibyamajyepfo! Malawi Mozambique na south africa! kugirango uhabwe visa ufite passport y’urwanda bisaba gutanga ruswa! imeze nkitemewe ndibuka rimwe harabana bari bagiye Maputo na bus bageze kumupaka was Mozambique bababwira ko nta visa yemewe kugihugu cy’urwanda! byabasabye gufata indege kuko burya indege ntamanyanga menshi abaho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa