skol
fortebet

Perezida Kim Jong Un yishe abayobozi bakomeye muri Korea ya ruguru abamushinja kuba intasi za US

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Korea ya Ruguru,Kim Jong Un, yishe arashe intumwa ye kuri US yitwa Kim Hyok-chol wari ukuriye ikipe ishinzwe kuganira n’iki gihugu [senior negotiator] kubera ko ngo yamugambaniye agatuma atumvikana na Donald Trump mu nama baheruka kugirana mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam.

Sponsored Ad

Kim yarakajwe cyane n’uko we na US bananiwe kumvikana mu biganiro bari bagiranye muri Gashyantare uyu mwaka,I Hanoi,niko guhita ategeka abasirikare be kurasa urufaya uyu Kim Hyok-Chol n’abandi bayobozi 4.

Nkuko ikinyamakuru cyo muri Koreya y’amajyepfo cyitwa Chosun Ilbo cyabitangaje,Kim Jong Un yishe uyu mugabo amushinja kugambanira “umuyobozi w’ikirenga” ahanini bitewe n’uko ngo Trump yamutsinze mu biganiro bagiranye I Hanoi.

Chosun Ilbo ivuga ko uyu mu dipolomate mukuru yari kumwe na Kim Jung Un mu I gari ya moshi ye bwite yabajyanye muri Vietnam,ariko ngo ntabwo yakoze akazi ke neza ahubwo yaramugambaniye ariyo mpamvu yategetse ko ikipe y’abasirikare barimbura [Firing Squad]irasa Kim Hyok-Chol na bagenzi be 4.

Abandi bayobozi 3 barashwe ntibavuzwe amazina gusa bose barashwe urufaya bashinjwa ko ari abatasi ba US kuri Perezida Kim jong Un,nyuma yo kunanirwa kumvikana na Trump ngo abakurireho ibihano by’ubukungu bafatiwe.

Iyi nama yahuje Kim na Trump yarangiye bananiwe kumvikana kukoTrump yasabaga Kim kubanza yarimbura aho akorera ibitwaro bya kirimbuzi mbere y’uko bamukuriraho ibihano by’ubukungu byafatiwe Korea ya ruguru.

Uyu Kim Hyok-Chol n’abandi bagenzi be 4 barasiwe kuri Mirim airport mu mujyi wa Pyongyang muri Werurwe gusa umunyabanga wa Leta ya US, Mike Pompeo yavuze ko bagikurikirana aya makuru.




Kim Jong Un yarashe umudipolomate ukomeye Kim Hyok-Chol n’abandi 4 abamushinja kuba intasi ya US

Ibitekerezo

  • Politike ni mbi cyane.Ubu se uyu yazize iki koko?Muli Politike habamo:Ubwicanyi,ubugome,amanyanga,etc...Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abigishwa be n’abakristu nyakuri bose kutivanga mu byisi nkuko Yohana 17:16 havuga.Iyi si imeze nabi kubera Politicians baba bashaka inyungu zabo gusa.Nkuko Daniel 2:44 havuga,Imana izakuraho abategetsi bose bo mu isi ku munsi w’imperuka.Hanyuma ihe Yesu ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’aba bicanyi,isigaze abantu bayumvira gusa.Abantu benshi bemera ko imperuka iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa