skol
fortebet

Perezida Magufuli ati "Nibakubwira ngo uri mwiza babwire bajye kubibwira ba nyina"

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida John Magufuli ubwo yasuraga kamwe mu gace kitwa Rukwa yatunguwe no gusanga abana b’abakobwa bagera muri 229 baratewe inda n’abagabo maze abagira inama yo kujya babwira abagabo babashuka ko ari beza ko bajya babibwira ba nyine.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri nibwo Perezida John Magufuli yasuye agace kitwa Rwaka gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwiki gihugu.

Ubwo yasuraga aka karere yasanze kabarizwamo abakobwa bagera kuri 229 batewe inda n’abagabo bakanga kubafasha mu butumwa Magufuli yagenewe abo baka kugirango ibyo bitazongera kubaho yabasabye ko bajya bagendera kure abo bagabo

Yagize ati” Leta iri gutanga uburezi nta kiguzi naho aba bagabo bo bashishikajwe no gutera inda abakobwa. Kuki nta cyakozwe kuri aba bagabo?”

Yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa kwanga ibishuko by’abagabo bashaka kubarangaza bababuza gukomeza kwiga.

Yagize ati: “Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina. Ntimukagire ubwoba bwo gukoresha imvugo ikarishye. Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza kandi ndashaka ko mwibanda ku masomo yanyu”.

Yongeyeho ati: “Ikigero cy’inda ziterwa abakobwa muri aka karere [ka Rukwa] giteye ubwoba, kandi nari niteze ko abagabo 229 bateye inda abo bakobwa nsanga bafunze”.

Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini avuga ko bananiwe akazi kabo.

Twakwibutsa ko mu mwaka wa 2017 Perezida Magufuli yanenzwe bikomeye ubwo yavugaga ko abakobwa babyaye bakiri abanyeshuri badakwiye kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa