skol
fortebet

Perezida Magufuli yavuze ko nta mukobwa watewe inda uzemererwa gusubira mu ishuli

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli yamaze gutangaza ko umukobwa uzajya utwara inda mu buryo butemewe n’amategeko atazongera kwemererwa kwinjira mu ishuli nyuma yo kubyara.
Ibi yabitangarije mu mujyi wa Chalinze uri kuri Km 100 ahari hateraniye imbaraga y’abantu bavuye imihanda yose. Yagize ati “Nyuma yo kuba imibare imwe n’imwe imunaniye , azaba abaza mwalimu mu ishuri ‘ndeka njye konsa umwana wanjye ari kurira’.”
Uyu mukuru w’Igihugu yanavuze ko abagabo batera inda abana b’abakobwa (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli yamaze gutangaza ko umukobwa uzajya utwara inda mu buryo butemewe n’amategeko atazongera kwemererwa kwinjira mu ishuli nyuma yo kubyara.

Ibi yabitangarije mu mujyi wa Chalinze uri kuri Km 100 ahari hateraniye imbaraga y’abantu bavuye imihanda yose.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

Yagize ati “Nyuma yo kuba imibare imwe n’imwe imunaniye , azaba abaza mwalimu mu ishuri ‘ndeka njye konsa umwana wanjye ari kurira’.”

Uyu mukuru w’Igihugu yanavuze ko abagabo batera inda abana b’abakobwa bakwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 30.Anavuga ko bakwiye kujya bakoreshwa imirimo nsimburagifungo kugirango bakoreshe izo mbaraga banakoresheje batera abo bana inda.

Yagiz ati “Imiryango itari iya Leta ishobora gufungura amashuri yakira ababyeyi. Ariko ntabwo ikwiye gushyira igitutu kuri Leta ngo yakire abo banyeshuri.”

Magufuli ati “Ndatanga uburezi ku buntu ku banyeshuri bafite inyota yo kwiga babyiyemeje, none murambwira ngo nigishe ababyeyi?”

Mu gusoza ijambo rye, Magufuli yavuze ko iyo umwana w’umukobwa atewe inda ibye biba birangiye.

Mu gihugu cya Tanzania, abakobwa 8 000 bava mu ishuri buri mwaka kubera guterwa inda bari ku ntebe y’ishuri nk’uko biri muri raporo ya Human Rights Watch.

Ibitekerezo

  • umva unomusaza nonese bazamenya uwabyaye gute konubundi uwatewe inda asubirayo umwana avuye ku ibere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa