skol
fortebet

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe yijeje abazungu ko ntawe uzabakorera ku masambu

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yasabye ko habaho ubumwe bw’amoko yose atuye iki gihugu mbere y’amatora, abwira abahinzi b’abazungu ko amasambu yabo nta wuzayatwara.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe bwashyigikiye kwigarurira amasambu y’abazungu abarirwa mu magana, ubu butegetsi bwavugaga ko yari yarigaruriwe n’abazungu bayatse ba kavukire mu buryo budaciye mu mucyo.

Ariko Bwana Mnangagwa w’imyaka 75 y’amavuko, yabwiye imbaga y’abamukurikiye mu murwa mukuru Harare ko iyo gahunda itavugwaho rumwe yo kwigarurira amasambu y’abazungu, kuri ubu ari ikintu cy’amateka.

Yagize ati: "Dukwiye kureka gukomeza kuvuga ngo iyi sambu ni iya kanaka tugendeye ku ibara ry’uruhu rya nyir’isambu."

Ati: "Ni icyaha gihanirwa kubivuga gutyo. Umuhinzi, umuhinzi w’umwirabura, umuhinzi w’umuzungu, ni umuhinzi w’Umunyazimbabwe."

BBC yatangaje ko aya magambo ya Perezida Mnangagwa ari gufatwa nk’uburyo bwo gukuraho impungenge z’abazungu bageze igihe cyo gutora, mbere y’amatora y’amateka azaba ku itariki ya 30 y’uku kwezi kwa karindwi.

Azaba abaye amatora ya perezida ya mbere abaye nyuma yaho Bwana Mugabe akuriwe ku butegetsi mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, ubutegetsi yari amazeho imyaka 37.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa