skol
fortebet

Perezida Mugabe yirukanye umucamanza mukuru

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe yahagaritse yahagaritse ku mirimo Umucamanza mukuru, Johannes Tomana.
Ibi bije nyuma y’ aho urukiko rwo muri Zimbabwe rugaragaje imikorere idahwitse. Itangazamakuru ryo mu gihugu rivuga ko agiye gukurikiranwa ku makosa ajyanye no gukoresha nabi ububasha yari afite.
Me Tomana yari yahagaritswe by’agateganyo mu kwezi kwa kabiri 2016.
Uyu munyamategeko yegujwe nyuma y’ aho ahanaguye icyaha ku basirikare bashinjwa gusenya ikusanyirizo ry’ amata ry’ (...)

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe yahagaritse yahagaritse ku mirimo Umucamanza mukuru, Johannes Tomana.

Ibi bije nyuma y’ aho urukiko rwo muri Zimbabwe rugaragaje imikorere idahwitse. Itangazamakuru ryo mu gihugu rivuga ko agiye gukurikiranwa ku makosa ajyanye no gukoresha nabi ububasha yari afite.

Me Tomana yari yahagaritswe by’agateganyo mu kwezi kwa kabiri 2016.

Uyu munyamategeko yegujwe nyuma y’ aho ahanaguye icyaha ku basirikare bashinjwa gusenya ikusanyirizo ry’ amata ry’ umugore wa Mugabe, Grace Mugabe.
Uyu mucamanza yashinjwe kuba yarabujije ubutabera gukora akazi kabwo.

Muri 2015, Tomana ashinjwa gukoresha nabi ububasha afite, mu kwanga gukurikirana umunyamategeko yagirizwa gusambanya ku ngufu umwana amuteye ubwoba n’imbunda.

Yahise amenyeshwa ko ashobora gupfungwa iminsi 30 kubera icyo, nyuma yemera gukora uko bikwiye. Uwo munyamategeko, Munyaradzi Kereke, yahise yagirwa munyuma arafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa