Perezida Museveni ashyigikiye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga basora

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 351

Abinyujije mu butumwa bwo kuri Facebook, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashyigikiye umusoro uherutse gushyirwaho ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko abazikoresha bateza imbere amakompanyi y’itumanaho yo mu mahanga aho guteza imbere ubukungu bwa Uganda.

Yanavuze ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga bukoresha telefoni zigendanwa bwa mobile money nabwo buzajya busoreshwa umusoro ungana na 0.5%, aho kuba 1% nkuko byari byatangajwe mbere.

Yavuze ko hari habayeho kutumvikana neza. Daily Monitor yatangaje ko igabanyuka ry’ uyu musoro ryatewe nuko abaturage bari bawamaganiye kure.

Abakoresha imbuga za Facebook, Twitter, WhatsApp, Google Hangout, YouTube, Skype na Yahoo Messenger, ni bamwe mu bo ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Uganda kizajya gisoresha umusoro ungana n’ibice 0.05 by’idolari ry’Amerika buri munsi bivuze ko ku mwaka umuntu azajya yishyura amadorali 18,25 ya Amerika.

Mu butumwa bwe bwo kuri Facebook, Perezida Museveni yavuze ko imbuga nkoranyambaga ari "uburyo bw’iraha bw’abantu bishimisha cyangwa abafite imigambi mibisha."

Yavuze ko gushyiraho uwo musoro ari ibintu bishyize mu gaciro. Yongeyeho ko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda "Bakomeje gufashisha amafaranga ibigo by’itumanaho by’amahanga babinyujije mu kuganira cyangwa no mu kubeshya."

Iri tegeko rishya ry’umusoro ryateje uburakari bwinshi muri Uganda. Abarinenga bavuga ko rigamije kuniga ubwisanzure, bakanavuga ko uyu musoro urenze amikoro ya benshi mu banya Uganda.

Itsinda ry’abacamanza n’abanyamakuru batanze ikirego mu ntangiriro y’iki cyumweru, bavuga ko uyu musoro unyuranyije n’itegeko-nshinga ndetse n’"uburenganzira n’ubwisanzure bya muntu."

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 551 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1251 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2282 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1817 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2666 0

Bashiki ba Cristiano Ronaldo bibasiriye abantu batamutoye ngo yegukane...

Bashiki ba rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus barimo uwitwa Elma...
4 December 2018 Yasuwe: 2410 0