skol
fortebet

Perezida Museveni ati "Abashyigikira amoko murakajya mu kuzimu"

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu gukora ibyateza imbere abaturage babo. Yasabye ko ibibatandukanya nk’irondamoko bikwiriye kutabaranga kuko ngo ari uguta igihe.

Sponsored Ad

Museveni wari mu biganiro by’amahoro bihuza abanyepolitiki bo muri Sudan mu Murwa Mukuru Juba, yavuze ko nta terambere ryagerwaho abantu bakomeje gushyira imbere iby’amoko.

Ati “ Ushaka kugera kuri Tatawir [Ubukungu] ugashyira imbaraga kuri Hawiya [icyo umuntu ari cyo] uzabikora ute? Ni uguta igihe no kuba nafata iki gicamunsi mvuga kuri ibi bintu. Nababwira nti “Murakajya mu kuzimu.” Aya makosa yagiye akomeza kuba kubera ibyo kwishyira hamwe kw’amoko, amadini n’ibindi turicana.”

Yabwiye abitabiriye iyi nama ko benshi mu bayobozi bananiwe kumva icyo ijambo ‘ubukungu’ risobanura n’aho buva kugeza ubwo abanditsi nka Adam Smith barigarutseho bakavuga ko ubukungu buva mu baturage.

Yabwiye abahuriye muri ibi biganiro ko abanyepolitiki ari nk’abaganga ba sosiyete bagomba gutanga umuti wa nyawo w’ibibazo by’abaturage.

Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko na Museveni aronda amoko.Mu gisirikare ke,usanga abo mu bwoko bwe (abanyankole) aribo bafite imyanya ikomeye,uhereye ku muhungu we witwa Kainembabazi Muhoozi.Nibo biganje muli Presidential Guard Unit.Gusa nkuko yabivuze,abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi,ibarimbure,bage mu kuzimu kandi be kuzazuka ku munsi wa nyuma.Nawe niko bizamugendekera kubera ko yakoze ibintu byinshi Imana itubuza (ubwicanyi,inzangano,kuronda ubwoko bwe,gusahura igihugu,etc...).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa