skol
fortebet

Perezida Museveni n’umufasha we bunamiye nyakwigendera Pierre Nkurunziza

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Kamena 2020 muri Ambasade y’u Burundi iri i Kampala, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yunamiye uwari umuyobozi w’u Burundi, Pierre Nkurunziza uherutse gutabaruka azize guhagarara k’umutima.

Sponsored Ad

Perezida yoweri Kaguta Museveni yagize ati:

“Njye n’umufasha wanjye, Janet Museveni twasuye Ambasade y’u Burundi i Kampala, nunamiye Perezida Nkurunziza witabye Imana ku wa 08 Kamena 2020 ndetse nifatanya n’umuryango we n’Abarundi muri rusange.”

Muri Nyakanga 2015, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) wari wagiriye ikizere Perezida Museveni umugira umuhuza hagati ya Leta y’u Burundi n’abatavugaga rumwe na yo mu biganiro byaberaga i Arusha muri Tanzania.

Amakimbirane ashingiye kuri Politiki yafashe intera muri 2015 nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza manda ya 3. Iki cyemezo cya Perezida Nkurunziza cyamaganiwe kure n’abatavugaga rumwe na Leta ye, bamushinjaga gukandagira nkana itegeko nshinga gusa biza kurangira ashyigikiwe n’urukiko rushinzwe kuririnda.

Mu mwaka wa 2015, Abarundi barenga 325,000 bahungiye mu bihugu bituranyi kubera urugomo n’iyicarubozo bakorerwaga n’urubyiruko rw’Imbonerakure, rwakoranaga na Leta iyobowe n’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza.

Perezida Museveni yavuze ko mu bintu azibukiraho Perezida Nkurunziza harimo kuba yarakiriye inama ye, akemera kuva mu ishyamba akajya mu biganiro n’uwakoze ayoboye u Burundi Pierre Buyoya byaberaga i Arusha muri Tanzania, bikarangira bibaye intandaro yo kuzahura amahoro mu Burundi. Yagize ati:

Nta byinshi mfite byo kuvuga gusa nihanganishije u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa