skol
fortebet

Perezida Museveni na Bobi Wine bagiye guhurira mu biganiro mpaka

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Abakandida bahatanira kuyobora Uganda barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, Gen Mugisha Muntu n’abandi, bazahurira mu biganiro mpaka Mbere y’uko biyamamaza.

Sponsored Ad

Ni ibyatangajwe ejo ku wa Kane n’Inama Mpuzamatorero ya Uganda (IRCU) isanzwe itegura ibiganiro mpaka by’abakandida ba Perezida muri kiriya gihugu, bigatambuka kuri Televiziyo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri IRCU, Sharon Akidi, yavuze ko biriya biganiro mpaka bizatambutswa imbonankubone mu bitangazamakuru byo muri Uganda.

Uyu mugore yavuze ko bari kuganira n’Ishyirahamwe ry’Abafite Ibitangazamakuru ku bijyanye n’uko biriya biganiro mpaka bizatambutswa, ndetse n’aho bizabera kugira ngo hazubahirizwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona.

Sharon Akidi yavuze ko Ikiganiro mpaka cya mbere cy’aba bakandida ba Perezida ba Uganda kizaba mu Ukuboza uyu mwaka, icya kabiri kikazaba muri Mutarama mu mwaka utaha.

Ni ibiganiro mpaka bizategurwa na IRCU, ku bufatanye n’Ihuriro ry’Inararibonye za Uganda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazabimenyeshwa.

IRCU ivuga ko ikiri mu biganiro n’abagiraneza batandukanye kugira ngo bazatange amafaranga azakoreshwa mu biganiro mpaka by’abahatanira kuyobora Uganda, mu matora y’abayobozi b’uturere ndetse n’ayab’Amakomini.

Inama Mpuzamatorero ya Uganda ivuga ko yateguye biriya biganiro mpaka mu rwego rwo guteza imbere ubworoherane, kugabanya amakimbirane ashingiye ku mashyaka, guteza imbere ibiganiro bishingiye ku bibazo (byugarije Abagande), kongera amajwi y’abaturage ndetse no kubaza abakandida ibyo basezeranyije abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa